Bugarura: Abaturage barasabwa kwicungira umutekano barwanya uwahungabanya ubusugire bw’igihugu
Abatuye ku kirwa cya Bugarura giherereye mu murenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro barasabwa kuba maso babungabunga umutekano w’igihugu, bahangana n’umwanzi wese w’u Rwanda.
Ibi babisabwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/11/2014, ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ndetse n’inzego z’umutekano basuraga abaturage batuye kuri icyo kirwa.

Nsanzimfura Jean Damascène, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yatangaje ko urwo ruzinduko rwari rugamije kuganiriza abaturage ku mutekano ndetse no kubibutsa ko umwanzi w’igihugu ashobora kugira icyambu ikirwa batuyeho bakaba bakihutira kumwamagana.
Yagize ati “twateguye uruzinduko rwo ku kirwa cya Bugarura mu rwego rwo kwibukiranya uburyo bwo kwicungira umutekano ndetse no gukumira umuntu wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu”.
Nsanzimfura yashimye abaturage batuye iki kirwa ku bikorwa by’iterambere bagezeho ariko anabanenga ko iki kirwa gikunda kugira ibintu byavuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu buryo bwa Forode, abasaba kutongera kubikora ndetse no kugaragaza ababikora.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Rutsiro, CIP Ildephonse Rutagambwa yabwiye abaturage ko nta kintu cyakorwa mu gihugu mu gihe nta mutekano uhari abasaba kugira uruhare mu micungire yawo.
Uwari uhagarariye inkeragutabara mu karere ka Rutsiro, Major Kalisa Theodomir yabwiye abo baturage gukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahanahana amakuru ku muntu wese uje ku kirwa cyabo batamuzi kugira ngo ataba yahungabanya umutekano.
Abaturage bahatuye, nyuma yo kumva impanuro bahawe, babwiye Kigali Today ko batagomba guhishira umuntu wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Mbonyimpa Pascal yagize ati “twishimiye uruzinduko rw’abayobozi kandi impanuro twahawe si amasigarakicaro tuzakora ibishoboka byose ngo umutekano ube nta makemwa”.

Ikirwa cya Bugarura ni kimwe mu birwa bibarizwa mu kiyaga cya Kivu kikaba gituwe n’abaturage basaga 1950 batuye ku buso bwa Hegitari 120. Iki kirwa gifite imidugudu ibiri bakaba beza ikawa cyane kurusha ibindi bihingwa.
Iki kirwa gifite ishuri 1 ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 hakaba hagiye kugera amashanyarazi kuko ubu bari mu gikorwa cyo kuyashyiramo.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|