Bubakiwe irerero rizafasha ababyeyi kutajyana abana mu mirima y’icyayi
Nyuma yo kumurikirwa ishuri mbonezamikurire ry’abana bato, ababyeyi bo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi baravuga ko rikemuye ikibazo cyo kuba batagiraga aho basiga abana babo mu gihe babaga bagiye mu mirimo y’icyayi ya buri munsi.

Igice kinini cy’uyu Murenge wa Nkungu gihinzeho icyayi. Ibi bituma ababyeyi benshi bakibyukiramo, bakakimaramo umwanya munini. Abo babyeyi bavuga ko baburaga aho basiga abana babo, none babonye igisubizo cy’irerero cyangwa urugo mbonezamikurire y’abana bato bubakiwe n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha.
Musanabaganwa Seraphine yagize ati “Urabona ko twegereye iyi mirima y’icyayi, tubyukira mu kazi ko gusoroma icyayi ntitwibuke kureba aho dusize abana ariko kubera ko iri shuri ribonetse tuzajya dutaha duhurire mu rugo bavuye ku ishuri kandi dukore akazi dutuje kuko tuzaba tuzi neza ko abana bafite umutekano.”
Mugenzi we witwa Nyiranzabahimana Françoise yungamo ati “Ugendanye n’imiterere y’ahantu murabona ko duturanye n’imirima y’icyayi kandi murabizi ko ari byo bidutunze. Rero dukunze guhura n’ibibazo iyo tugiye kugisoroma ngo tukigurishe kuko twaburaga aho dusiga abana ariko iri shuri rije ari igisubizo kuri twe. gusa bibaye nk’ibyumba bitatu byarushaho kutubera byiza kuko murabona ko aha hari abana benshi.”

Ni irerero ryuzuye ritwaye asaga miliyoni zirindwi n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Uruganda rwa Shagasha rwaryubatse ruvuga ko ari muri gahunda yo gukomeza imibanire myiza yarwo n’abaruturiye ari na ko ruvuga ko ruzakomeza ibikorwa nk’ibi by’iterambere mu baturage nk’uko bivugwa na Rugamba Innocent.
Ati “Dushimira cyane imikoranire iri hagati y’uruganda rwa Shagasha n’abaturage duturanye kuko iki cyayi ducuruza, baramutse batabonetse ngo baze babidufashemo ntabwo imirimo irimo twayishobora twenyine. Ni yo mpamvu natwe turushaho gushyiramo imbaraga kugira ngo tubungabunge iyo mikoranire. Nidukorana n’abantu bishimye n’ibyo dukora bizatera imbere ku mpande zose.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi kugira ngo mu midugudu yose hagere aya marerero, cyane ko kugeza ubu nta na kimwe cya kabiri cy’aya marerero gihari, icyakora na none bugashimira uruhare rw’abafatanyabikorwa barimo n’uru ruganda rwa Shagasha mu gukemura iki kibazo.
Nsigaye Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ibyumba akarere gafite hirya no hino mu karere bifasha abana, bikora nk’urugo mbonezamikurire (ECD) ari 132. Ngo biracyari bike ugereranyije n’imidugudu 596 igize akarere ka Rusizi. Intego ngo ni uko buri mudugudu ugomba kugira irerero.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|