Bubaha Kibeho nk’Ahatagatifu bakahagenda nta nkweto

Mu bakora urugendo nyobokamana i Kibeho, hari abapfukama bagakoza umutwe ku butaka cyangwa bakabusoma bakihagera, bakanahagenda nta nkweto, kuko baba bavuga ko ari Ahatagatifu.

Bakuramo inkweto bakazibika bakagendesha ibirenge
Bakuramo inkweto bakazibika bakagendesha ibirenge

Abaturuka i Kampala ni bamwe muri bo. Baduteye amatsiko ubwo tariki 29 Mata 2023 twababonye basohoka muri Hotel Notre Dame, yitegeye chapelle ya Bikira Mariya, yubatse iruhande rw’ahabereye amabonekerwa.

Hari mu masaa mbiri za mu gitondo. Uko bagendaga basohoka bageraga imbere ya Hotel bakabanza gupfukama bagakoza agahanga ku butaka cyangwa umunwa, bareba ahabereye amabonekerwa, hanyuma bahaguruka bagahita bakuramo inkweto bakazibika mu modoka yari iri hafi aho, ari na yo yari yaraye ibazanye.

Twagize amatsiko turabegera, maze uwitwa John Bosco Tugume uyobora Kampanyi Nyina Kigambo Tours and Travel (Nyina Kigambo bivuga Nyina wa Jambo), ari na we wari uyoboye iryo tsinda, akaba ngo buri kwezi azana abanyakampala mu rugendo nyobokamana i Kibeho, avuga ko abo azana gusenga i Kibeho bose ari ko bitwara iyo bahageze.

Yagize ati “Ubwo Imana yahamagaraga Musa ku musozi ngo imuhe ubutumwa, yaramubwiye ngo hano ni Ahatagatifu, kuramo inkweto ubone kuhaza. Na Kibeho ni Ahatagatifu. Iyo tuhageze twibuka ko tuje kuhashaka ibyiza hanyuma tugakora igikwiye, ni ukuvuga gukuramo inkweto tuzirikana ibyo Imana yabwiye Musa.”

Ikindi gituma bakuramo inkweto, ngo ni ukugira ngo bibabaze kuko iyo bagendesha ibirenge ahari amabuye abababaza, n’ikimenyimenyi baba bagenda baninagira.

Mugume ati “Iyo tuje mu rugendo rutagatifu kandi tuba twumva tugomba no kwibabaza, kuko Bikira Mariya abonekera Anathalie yamubwiye ngo ugomba kubabara ku bw’abandi. Twumva natwe iyo tuje tutagomba kumva ko twaje kwinezeza, ahubwo tugomba no kubabara. Tuba twumva turi kwifatanya na Bikira Mariya mu kababaro yagize kubera umwana we.”

Emma Sofi na we ati “Twakuyemo inkweto kuko twashakaga kumva neza ubutagatifu bwa Kibeho. Mu kwemera kwacu dutekereza ko tugomba kumva ko Imana idukoraho. Ni na yo mpamvu tunyuzamo tugapfukama, tukanakoza agahanga hasi iyo turi ku butaka butagatifu, i Kibeho.”

Babona ibisubizo ku bibazo byabo iyo baje i Kibeho

Abakunze kugenda i Kibeho banavuga ko uko bahaje badatahira aho, kuko ibibazo baba baje gutura Bikira Mariya bisubizwa.

Tugume ati “Hari benshi baje i Kibeho barabuze akazi bakakabona. Hari benshi bahaje gusaba gushinga ingo bakabigeraho, kandi nanjye ndi umwe muri bo. Mfite imyaka 30 kandi nakoze ubukwe no mu Kiliziya. Ubwo nazaga i Kibeho bwa mbere nasabye Bikira Mariya umugore n’ubukwe, kandi byarashobotse muri uwo mwaka nyine wa 2018.”

Emma na we ati “Ni ubwa kabiri nje i Kibeho. Mpaza bwa mbere hari muri Nzeri 2019. Hari hashize iminsi mikeya mbazwe igifu, ariko nakoze uko nshoboye kose ndaza. Icyo gihe igifu cyanjye cyari kibyimbye, ariko natashye cyabyimbutse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Utaragerikibeho yarahombye ariko koko harimana

Hirarie mukampunga yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka