Brig Gen Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame yashyize Brig. Gen. Jean Damascene Sekamana w’imyaka 60 y’amavuko mu kiruhuko cy’izabukuru.

Rtd Brig Gen Jean Damascene Sekamana wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Rtd Brig Gen Jean Damascene Sekamana wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Mu itangazo ryasinyweho n’umuvugizi wa RDF Lt Col Innocent Mugemangango rivuga ko biturutse ku busabe bwa Brig Gen Sekamana yemerewe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umukuru w’igihugu ashingiye ku bubasha afite bwo kohereza ba ofisiye bari ku rwego rwa
Jenerali mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yabitangaje mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2018.

iryo tangazo risobanura ko muri Sitati yihariye igenga RDF mu ngingo ya 82 havugwamo ko ba Ofisiye bakuru bo ku rwego rwa Jenerali boherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55 ariko ko ishobora kongerwaho itanu inshuro imwe bitewe n’inyungu z’akazi ka RDF.

Brig Gen Sekamana w’imyaka 60 y’amavuko iyo ngingo niyo yagendeweho yemererwa ikiruhuko cy’izabukuru yari yasabye.

Uyu musirikare mukuru w’ingabo z’u Rwanda yinjiye mu gisirikare cya RPA mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1990.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarigeze kuba umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza muri Gendarumeri (G2).

Yabaye umuyobozi wa Batayo n’uwa Brigade aba kandi n’Umuyobozi
w’agateganyo wa Diviziyo y’Ingabo z’igihugu (RDF).

Mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo yanabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Kuri ubu Brig. Gen. Sekamana yari Umuhuzabikorwa ushinzwe ibyo kongera umusaruro mu ngabo z’igihugu, Umutwe w’inkeragutabara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

afanfe yarakoze naruhukepe gusa inamaze ziracyacyenewe.

niyonkuru augustin yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka