Brig. Gen Ronald Rwivanga yifatanije n’Ambasade ya Sénégal mu kwibuka Capt Mbaye Diagne

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), Brig. Gen Ronald Rwivanga mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo, yifatanije n’Ambasade ya Sénégal mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.

Captain Mbaye Diagne
Captain Mbaye Diagne

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gucurasi, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, witabiriwe n’abayobozi ba guverinoma y’u Rwanda batandukanye, Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye, abo mu muryango we barimo umugore wa nyakwigendera capt. Mbaye DIAGNE, abahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’abandi batandukanye bari batumiwe.

Captain Mbaye Diagne, yishwe ku itariki 31 Gicurasi 1994, ubwo yavaga guhisha Abatutsi muri Mille Collines bendaga kwicwa, akaba ashimirwa ubutwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bicwaga muri icyo gihe.

Uretse abo yishwe avuye gutabara, Diagne yakijije abantu benshi akoresheje ibiganiro n’ababaga bagiye kubica byaba na ngombwa agatanga ikiguzi.

Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi
Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi

U Rwanda rwakomeje kuzirikana uruhare rwa Captain Mbaye, ubwo yari mu butumwa bw’amahoro. Muri Nyakanga 2010 ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora, u Rwanda rwageneye Captain Mbaye Diagne umudali w’ubutwari (UMURINZI), ukaba warashyikirijwe umuryango we na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uretse uwo mudali w’ubutwari yahawe, hari undi mudali w’ishimwe yahawe n’uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon. Ku wa 22 Werurwe 2024, muri Sénégal hafunguwe ku mugaragaro urwibutso rwitiriwe Capt Mbaye Diagne.

Ubutwari bwe bugaragarira mu byo yakoze kuko yageze aho yirengagiza amabwiriza y’abamukuriye, bari bamubujije gukiza Abatutsi bicwaga kugira ngo nawe atahasiga ubuzima ariko abirengaho atabara Abatutsi bicwaga.

Uyu Diagne yari afite ipeti rya Kapiteni ubwo yicwaga mu Rwanda 1994, ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (MINUAR).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka