Breaking news: Kamonyi Fuso yagonze Coaster ebyiri bamwe bitaba Imana abandi barakomereka bikabije (updated)
Amakuru dukesha Umuvugizi wa Polisi yo mu Muhanda (Traffic Police), CIP Emmanuel Kabanda, aravuga ko abantu batanu mu bakoreye impanuka mu Kagari ka Sheli mu Mudugudu wa Kangayire ari bo bamaze kwitaba Imana naho 11 akaba ari bo bakomeretse.
Muri iyo mpanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ifite pulake RAC 404H ya Volcano Express yari itwawe n’uwitwa Musoni yagoganye na Fuso RAC 849L.
Amakuru twahawe n’umuntu wari uri ahabereye impanuka avuga ko Fuso yacitse feri ikabanza kugonga Coaster ya Horison Express hanyuma ikagonga indi Coaster ya Volcano Express.

CIP Kabanda avuga ko abantu 20 ari bo bari bajyanye kwa muganga iyo mpanuka ikimara kuba.
Akomeza avuga ko muri 11 mu basigaye kwa muganga bakomeretse, 3 ngo ari bo bakomeretse cyane bakaba bakirimo gukurikiranwa n’abaganga.
Uretse iyo mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, ngo no mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini habereye indi mpanuka mu ma saa moya na mirongo ine n’itanu aho Coaster yagonganye na moto uwitwa Kayigamba Isaac wari uyitwaye bamujyana ku Bitaro bya Gahini agwayo.
CIP Kabanda yibutsa abatwara ibinyabiziga kubigenzura mbere yo kubitwara, kwirinda kuvugira kuri terefone batwaye no kwirinda umuvuduko munini n’ibindi byabarangaza mu gihe batwaye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 36 )
Ohereza igitekerezo
|
Hello everyone, it’s my first go to see at
Iyi nkuru irababaje cyane gusa imana ibahe iruhuko ridashira
tubashimiye inkurunzizamutugezaho
Birababaje izimpsntuka zose koko imana ibakire mubayo
Birababaje izimpsntuka zose koko imana ibakire mubayo
yooooh tabarabawemana! kamony’itumazeh’abantupe.DorechoraleIMPUHWEy’irubavu,nihoyayatsinz’umutwe;nabandibenshi,nonedorenaba! Leta ihigehorwosekubyereranyena infrastructions.
I witnessed this horrific and needless accident. More needs to be done to slow down these drivers. Rwanda needs more passing lanes on these steep roads, run out tracks for trucks with bad brakes, harsher punishment for fast drivers, better education for the coaster drivers and harsher punishment on the companies that run the coasters. Truck drivers need to be offered incentives for "slower, safer driving" and hourly compensation, that pushes for slower driving. There was another jack-knifed truck further down the road yesterday, that could have caused a similar fate. Young people with great lives ahead of them were killed yesterday from stupid acts. This is not only the fault of the drivers, but also the road agencies as whole. i mean RURA, TRAFFIC POLICE, MININFRA.Culturally we are allowing this to happen. Fast and reckless driving is the mindset norm for many drivers. MORE NEEDS TO BE DONE! Let’s not let this happen again!
Nukri Abatwara Expless Nibagabanye Kwiruka Kuko Batumarira Abantu Ngo Barabihutisha Bageyo Vuba Nyamara Ntibabagezeyo! Ahubwo Bakabatsinda Munzira.
Imana I he ababuz’ ababo gukomera
no kwihangana .
Umubiri Niki? aha
Birababaje rwose. Twihanganishije imiryango yabuze ababo
Birababaje rwose. Twihanganishije imiryango yabuze ababo
Imana ibakire mubayo kdi nabari kwamugaga uwiteka abavure,imiryango yabo Imana ibakomeze