BRD yatanze inguzanyo ku bigo bitanu bitwara abagenzi

Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko yatanze inguzanyo ya miliyari 15 ku bigo 5 bitwara abantu mu mujyi wa Kigali.

BRD ivuga ko uyu mushinga uzafasha ibi bigo kubona bus 120, maze bikazishyura ku nyungu ya 12% ku mwaka, mu gihe cy’imyaka 5.

Ibi bigo byahawe iyi nguzanyo ni RITCO, Remera Transport Cooperative, City Center Transport Cooperative, Nyabugogo Transport Cooperative hamwe na Jali Transport.
Twabibutsa ko ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko haguzwe bus 100 zigahabwa ibigo 8 bizajya bitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe hari hanagaragajwe umubare w’imodoka buri kigo cyahawe aho Yahoo Car Express bavugaga ko ifite bisi 15, Remera Transport Cooperative ikagira bisi 10, Nyabugogo Transport Cooperative yo ikaba ifite bisi 10, City Centre Transport Cooperative ikaba ifitemo bisi 10 mu gihe S.UDire ct Services ifite bisi 5 naho Jali Transport ikagira bisi 13, 4G Ju Transport Ltd ikagira bisi 7 na RITCO ifitemo bisi 30.

Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe mu minsi yashize, umujyi wa Kigali wagaragaje ko hakenewe bisi 300 kugira ngo gahunda yo gutwara abantu n’ibintu irusheho kugenda neza.
BRD yatangaje ko yiteguye gutanga inguzanyo ku bashoramari babyifuza, ku kigero kingana na 70% bityo abakoresha bisi rusange bakarushaho kugenda neza, badatakaje umwanya kandi batekanye.

Iyi gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi, ni umwe mu myanzuro y’inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye umwaka wa 2023, aho hari hemejwe kugurwa bisi 300 ariko bikarangira hemejwe kugurwa bisi 200.

Bisi 100 muri izo zemejwe zamaze gushyikirizwa bene zo ndetse zanatangiye gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, mu gihe izindi 100 zigera mu Rwanda bitarenze uku kwezi kwa mutarama 2024 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka