Bralirwa yatanze miliyoni 29 zo kubakira abasenyewe na Burehe

Uruganda rwa Bralirwa ruturanye n’abaturage basenyewe n’umugezi wa Burehe mu karere ka Rubavu, rwabageneye inkunga ya miliiyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda azabafasha kubona ibikoresho byo kubaka mu kandi gace bimuriwemo ka Kanembwe.

Abaturage bahawe amafaranga nyuma y’uko Bralirwa yari yemeye kubaha ibikoresho bimwe nk’amabati, ariko bakaza gusanga kubaha amafaranga aribyo byiza, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Martin Habimana yabitangaje.

Yakomeje avuga ko byari mu rwego rwo kwihutisha igikorwa cyo kubaka, kuko akarere kari kabemereye kubaha ibibanza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02/11/2012, nibwo amafaranga yari amaze gushyirwa ku makonti y’aba baturage, bagatangira kwimuka kugira ngo hatagira abandi batwarwa n’uyu mugezi ukomeje kugaragaza ubukana.

N’ubwo aba baturage bari bakomeje gushyira Bralirwa mu majwi mu guteza iyo myuzure, bavuga ko bishimiye ubufasha bahawe mu kwimurwa, kuko hari abandi birwanaho ntibafashwe n’uwabateje ibibazo.

Uruganda rwa Bralirwa rukomeje kugaragaza ubushake mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’uyu mugezi, aho ruteganya kongera inzira y’amazi ntazongere kugira ibyo yangiza kuko narwo ibyo biza byasizwe birwangirije.

Inkomoka ry’ibyo biza ni ikorwa nabi ry’umuhanda wa Burushya-Kiraga, aho inzira z’amazi zerekejwe mu baturage n’imyaka yabo bikagera no k’uruganda rwa Bralirwa.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka