BRALIRWA iratungwa agatoki ku igabanuka ry’umusaruro w’amafi n’isambaza mu Kivu
Abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu baratunga agatoki uruganda rwa Bralirwa kugira uruhare mu igabanuka ry’umusaruro w’amafi n’isambaza nyuma yo guhagarika ibisigazwa by’inzoga yashyiraga mu Kivu bigatuma amafi aza abikurikiye.
Hafashwe icyemezo cyo guhagarika uburobyi bw’amafi n’insambaza mu kiyaga cya Kivu kuva tariki 29/07/ 2012 kugera tariki 02/10/2012 kugira ngo amafi abanze yongere yiyongere kubera ko yabaye make cyane. Basaba ko ihagarikwa ry’uburobyi ryajyana no kongera ibitunga amafi kugira yiyongere.
Bamwe mu barobyi banenga uburyo icyemezo cyafashwe batagishijwe inama ndetse ntibagire n’icyo bagenerwa kugira bashobore kubona imibereho mu gihe bataroba kandi ariwo mwuga wabo.

Umusaruro w’amafi wagabanutse ukava kuri toni imwe y’isambaza ku munsi ukagera ku bilo 100. Abarobyi bavuga ko ibura ry’amafi ryatewe nuko amafi yigendeye kubera kubura ibisigazwa by’inzoga Bralirwa rwashyiraga mu Kivu amafi akaza abikurikiye.
Kuva mu 1999 ubwo Bralirwa yahagarikaga gushyira ibi bisigazwa mu Kivu ngo umusaruro w’amafi waragabanutse, abarobyi bakifuza ko ubuyobozi bwabahuza na Bralirwa ikongera igashyira ibyo bisigazwa mu Kivu amafi akaboneka.
Nubwo abarobyi bavuga ko igabanuka ry’amafi ryatewe n’ibura ry’ibiryo amafi yari akurikiye ahakorerwa uburobyi, ubuyobozi buvuga ko bahagaritse uburobyi kubera uburobyi bukorwa nabi.
Salim umwe mu bashinzwe kurinda uburobyi mu Kivu, avuga ko bahagaritse uburobyi kugira amafi ashobore kwiyongera kuko byagaragaye ko habaye uburobyi butubahiriza amategeko bukoresha super net bakaroba n’amafi adakwiye kurobwa.

Ubu benshi mu bari batunzwe n’uburobyi mu kiyaga cya Kivu hamwe n’abandi bakora ubucuruzi bw’amafi n’isambaza mu karere ka Rubavu bavuga ko basubijwe inyuma no kubura icyo bakora nyuma y’ihagarikwa ry’uburobyi.
Bralirwa yahagaritse kumena ibisigazwa by’inzoga mu Kivu kubera ko yabonye isoko ry’aborozi babigura bakabigaburira amatungo yabo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Niba Bralirwa itwiciriza inzara amafi izareke gukoresha gaz methane y’Urwanda rero