BPR yiyemeje gukemura ikibazo cy’imirongo ibangamira abayigana
Mu kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kwita ku baguzi, Banki y’Abaturage (BPR) yiyemeje gukemura ibyo abakiriya bayisaba birimo imirongo miremire y’abayigana.

Abayobozi bakuru ba BPR bari kuzenguruka mu mashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, bakiyakirira abakiriya kugira ngo bababaze icyo bifuza cyahinduka; nk’uko muyobozi w’iyi banki, Anand Sanjeev abisobanura.
Agira ati “Hari ikibazo cy’imirongo miremire turimo gusaba abakiriya bacu gukoresha amakarita ya ATM (ibyuma bitanga amafaranga), kwitabira gukoresha ‘Mobile Money’, Tigo Cash na Airtel Money, kugura ibintu bitandukanye ukoresheje telefone yawe. Ariko twumva n’ibindi bibazo bijyanye n’imikorere kugira ngo turebe ibyo twakosora.”
Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije wa BPR, Konde Bugingo ashimangira ko imirongo miremire iterwa ahanini n’uko abakiriya baba batazi serivisi z’ikoranabuhanga nka “Mobile Banking” n’izindi ngo zifasha kubika, kubikuza, kohererezanya amafaranga no kugura ibintu binyuranye umuntu atagombye kujya kuri banki.

Uwamahoro Honey, umwe mu bakiriya ba BPR avuga ko imirongo miremire mu ma banki, ngo ari kimwe mu bituma abantu bareka kubitsa muri iyo banki kuko baba bafite umwanya muto wo kwirirwa bategereje amafaranga.
Uwitwa Masengesho René Fabien nawe ubitsa muri BPR, bavuga ko binubira kuba iyo banki itinda gushyira kuri konti imishahara y’abakozi nyamara izindi banki zihutira kugeza amafaranga kuri ba nyirayo.

Banki y’abaturage yashinzwe mu mwaka wa 1976. Ubu irabarura amashami 193 hirya no hino mu Rwanda ikanagira abakiliya barenga ibihumbi 500.
Ohereza igitekerezo
|
BPR irarenduka cyane mu mikorere yayo,navuga nko gutinda gushyira imishahara ku makonti y’abakozi, gutanga decouvert,ndetse n’amafaranga atinda gushyirwa kuli konti y’umuntu igihe atanze sheki ivuye ku yindi banki(Bimara icyumweru kirenga).Nibatikosora tuzigira ahandi,ntaho ritarema.
bpr niyivugurure nizo ATM bavuga ni ikibazo,urayitumiza igatinda kuboneka yanaza NGO nta PIN bazanye!
Ni Byiza pe! Ariko se abafite ATM zirakora. Usanga ibyuma bimwe na bimwe bidakora kuburyo bushimishije. Bazaze barebe BPR ya Rubengera, i Karongi. Nta narimwe icyuma cyaho cyamara kabiri gikora. Ahantu usanga no muri weekend icyuma kidakora kandi nta mukozi wabo numwe uhari? Ubwo bisaba gutegereza kuwa mbere baje mukazi. Ahahahaha!!! Poupulaire ni yivugurure rwose.