Bosenibamwe ntiyemera ko 52% by’abatuye intara y’Amajyaruguru batishoboye

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, ntiyemera raporo yakozwe n’urwego rugena abagenerwa bikorwa ba Vision Umurenge Programme (VUP). Iyi raporo ivuga ko 52% by’abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru bakwiye kuba abagenerwa bikorwa ba VUP kuko batishoboye.

Bosenibamwe we avuga ko iyo raporo itakozwe biciye mu kuri kuko intara ayobora ifite amahirwe yo kugera k’ubukire kandi abaturage bakaba bakoresha ayo mahirwe. Guverineri abivuga ahereye ku myaka yera muri iyi ntara, inganda n’imishinga ihakorera ndetse n’ibindi bikorwa bituma iyi ntara iza mu mwanya wa mbere mu kugira ubukire.

Kuvuga ko 52% by’abatuye intara y’amajyaruguru batishoboye bivuze ko abaturage 800 000 kuri 1.600.000 batuye iyi ntara batishoboye.

Bosenibamwe atangiza inama nyungurabitekerezo yateguwe n’intara y’amajyaruguru hamwe n’ikigega cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’uturere yifuje ko igikorwa cyo kugaragaza ibyiciro by’abaturage batuye intara y’amajyaruguru gisubirwamo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka