Bosco Ntaganda yahungiye muri Ambasade ya Amerika i Kigali
Gen Bosco Ntaganda, umwe mu nyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, yahungiye mu Rwanda ahita yishyikiriza ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 18/03/2013, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagize ati “uyu munsi twamenye ko Bosco Ntaganda yahungiye mu Rwanda yishyikiriza ambasade ya Amerika i Kigali”.
Gen Bosco Ntaganda ahungiye mu Rwanda nyuma ya Jean Marie Runiga nyuma yuko umutwe wa M23 yabarizwagamo ucitsemo ibice.
Igice kimwe kiyobowe na Brig Gen Makenga cyarwanyije abo ku ruhande rwa Runiga birangira uruhande rwa Runiga rutsinzwe abenshi mu basirikare be ndetse na we ubwe bahungira mu Rwanda.
Gen Bosco Ntaganda yakomeje gushinjwa gukorana na M23 ariko yarabihankanye avuga ko nta sano afitanye n’uwo mutwe.
Gen Bosco Ntaganda yashyiriweho impapuro zo kumufata zasohowe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye.
Ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara byo kuba yarashyize abana mu gisirikare, gufata abagore ku ngufu muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
niba hari nabandi bakiri muri m23 bafite bafite bya opposition makenga we ugombe ubamenye maze ukomeze akazi kawe nabakuvangira kuko hatarabaho opposition mwari mugeze kuli level ishimishije,turakwifuriza gukomeza akazi na kufika kwa objectif yako
sawa pole na kazi uko unafanya.
Erega isi irashaje! njyewe numiwe pe! ubwo se baramutwara la haye cyangwa muri america? n’abandi banyabyaha bose bakwiye kwishyikiriza ubutabera.
reka dutegereze turebe iherezo ryabyo, buriya mukanya turaza kurimenya, ariko ukuntu yanyereye akahagwa biratangaje. Hahaha
Mbere yogukora oposition bagomba kujyira intego nimba batazi intego kucyintu bazaze urwanda rubasubiriremo igihe bateye urwanda nimba ataribyo abana barahashiriye kuva muri1996bapfa kugezubu,makenga arasigaye ariko nawe ntaraye kubera kutagira intego arikwishakira ibyarya n’abanabe,n’umugorewe,nanyina,nase cyokimwe n,abamubanjirije,muzi uburyo ntaganda yagize NKUNDA,none biramugarutse,niyihangane nicyo gihembo cy’abahemu
Yewe yahunze gisirikari ariko asize imiborogo agahinda intimba nyishi muri Kongo kukoababyeyi bararirira abana babo! kuki atagize ubutwari bwo kwitanga mbere y’imeneka ry’amaraso!
arikose namwe muremezako bosco ntaganda arimura mbasade ikigali nuri imana izandufashe ntimaza mwohereze ahumbwo yasubira iwabo