Borojwe inka zifite agaciro ka Milioni 1,200 Frws na JHPIEGO
Kuri uyu wa Gatanu abakozi b’umuryango wa JHPIEGO baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu wa Twinya, Akagali ka Murambi, Umurenge wa Gikomero ho mu karere ka Gasabo, inka zifite agaciro ka Milioni 1, 200 Frws
Mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bakozi b’uyu muryango utegamniye kuri Leta bishyize hamwe bakusanya inkunga irenga Milioni y’AMafaranga y’u Rwanda, maze bayigura mo inka z’inzungu enye, bazishyikiriza aba batujwe muri uyu mudugudu bavuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo.

Mbarushimana Faustin ni umwe mu baturage bane borojwe izi nka avuga ko kuri we yumva ubupfubyi bushize mu mutima
“kuba mpawe iyi nka bingaragarije ko hari ababyeyi bakibaho kuko nasigaye ndi impfubyi ndi umwana umwe, kuba narahawe inka ndetse naranahawe n’inzu bimbereye ikintu gikomeye mu buzima bwanjye kuko ubu ndumva ubupfubyi bushize mu mutima wanjye”
Gahamanyi Pascal nawe worojwe yatangarije Kigali Today ko ubu agiye kwiyubura agasa nk’abasore, ko kand n’abana be ubu nta wuzigera arwara bwaki
Ati “kuva mbonye inka ndumva nishimye cyane, ndashima cyane uyu muryango witanze ukaduha inka, ni ubwitange bwaturutse kuri Nyakubahwa Perezida wa Republika watangije iyi gahunda, ubu ndumva ngiye kwiyuburura nkaba nk’abandi basore bose sinzongera kugaragara nk’umusaza kandi ntari umusaza, ubu n’abana banjye bagiye gusezera ku ndwara ziterwa n’imirire mibi”

Dr Beatha Mukarugwiro, Umuyobozi wungirije wa JHPIEGO mu Rwanda, yatangaje ko iki gikorwa kitarangiriye mu gutanga inka, ko ahubwo bazakomeza kuba hafi iyi miryango, ndetse haba muri Gikomero n’ahandi mu gihugu.
Yagize ati“Twishyize hamwe kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikintu cyababaje abantu benshi, ni yo mpamvu twishyize hamwe ngo dufate mu mugongo abayirokotse batuye hano mu murenge wa Gikomero, tukazaguma kuba a hafi mu buzima bwa buri munsi

Uyu mushinga utegamiye kuri Leta witwa JHPIEGO, wakoreye mu Rwanda kuva mu myaka ya 1980, uza kongera gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2004, aho ukorera mu turere 20 tw’u Rwanda, aho ufatanya n’abaturage mu bikorwa by’ubuzima.
Andi Mafoto

















Ohereza igitekerezo
|