Boroje abarokoye Abatutsi, basura n’umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu

Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba hibanzwe ku gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu, kuremera abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwiyemeza kuba aba mbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza no muri Ejo Heza.

Hakozwe urugendo rwo kuzirikana ubutwari bw'Inkotanyi
Hakozwe urugendo rwo kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi

Mu Karere ka Bugesera, Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihirijwe mu Midugudu yose ariko ku rwego rw’Akarere wizihirizwa mu Mudugudu wa Kindama, Akagari ka Kindama, Umurenge wa Ruhuha.

Rwabuhaya Jacques watanze ikiganiro ku butwari bw’Abanyarwanda yavuze ko ari umuco w’Abanyarwanda wo kwitanga, gukunda Igihugu no kugirira abandi akamaro.

Yagize ati "Twibuke Abanyarwanda bahagaritse Jenoside, ni abacengeri n’abatabazi. Uyu munsi twibuka Inkotanyi zitanze bakabohora u Rwanda, Leta yashyizeho uburyo bwo gushimira no guhemba Intwari. Ni ukugira ngo tuzirikane ko dufitanye isano-muzi n’abatubanjirije tukanabavomaho indangagaciro z’ubutwari dushingiraho.”

Uwarokoye Abatutsi muri Jenoside yorojwe inka y'igihango
Uwarokoye Abatutsi muri Jenoside yorojwe inka y’igihango

Mu Karere ka Gatsibo, Umuyobozi wako, Gasana Richard, yagaragaje bimwe mu bikorwa byagezweho mu cyumweru cy’ibikorwa by’ubutwari birimo kuremera abaturage batishoboye inka 15 n’amazu 16 n’urugendoshuri rw’abayobozi b’ibigo by’amashuri basuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu.

By’umwihariko, mu kwizihiza umunsi w’Intwari, mu Karere ka Gatsibo, hatangijwe ubukangurambaga bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza na Ejo Heza bushingiye ku Isibo.

Umuturage wo mu Karere ka Gakenke, Niyibizi Emmanuel, yasangije abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari mu Karere ka Gatsibo, ubunararibonye bafite mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ubwizigame bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza hifashishijwe amatsinda.

Hasinywe imihigo y’ubutwari 2022-2023 yo gukura abaturage mu bukene no gukorera mu bibina by’ubwisungane mu kwivuza na Ejo Heza.

Kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari mu Karere ka Kayonza, byabanjirijwe n’urugendo ku maguru hazirikanwa Intwari zitangiye Igihugu.

I Nyagatare bazindukiye i Kagitumba, basobanurirwa amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu
I Nyagatare bazindukiye i Kagitumba, basobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye urubyiruko kugira no gukurana indangagaciro z’Ubutwari.

Yagize ati "Uyu ni umunsi w’ibyishimo twishimira ubutwari bw’abanyarwanda babohoye igihugu, abakurambere bacu, n’indangagaciro zaranze abanyarwanda, turaganira ku butwari bukwiye kuranga abanyarwanda."

Yongeye kwibutsa kandi ko iterambere n’ibyiza byose Igihugu kimaze kugeraho byakomotse ku butwari bw’Inkotanyi zabohoye Igihugu.

I Kirehe, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari habayeho kuremera bamwe bu bakoze ibikorwa by’Ubutwari barimo Nzeyimana Francois warokoye Abatutsi 36 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na Mukakibibi Anastasia abana be baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ababyeyi bashimiye abana babo bari mu ngabo z'Inkotanyi umurava bakoranye mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Ababyeyi bashimiye abana babo bari mu ngabo z’Inkotanyi umurava bakoranye mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abitabiriye ibi birori kurangwa n’ubumwe, urukundo n’ubufatanye kuko ubutwari bushingiye ku kwitangira Igihugu n’abagituye, ndetse n’iterambere ryacyo anasaba guharanira ko buri wese mu kazi akora arangwa n’ubwitange, ubunyangamugayo no gukunda umurimo.

Intumwa za Rubanda ziyobowe na Hon.NYIRAHIRWA Veneranda, abagize Inama Njyanama y’Akarere, inzego z’Umutekano n’Abafatanyabikorwa bifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Ngoma mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari ku nsanganyamatsiko"𝗨𝗯𝘂𝘁𝘄𝗮𝗿𝗶 𝗺𝘂 𝗕𝗮𝗻𝘆𝗮𝗿𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮, 𝗔𝗴𝗮𝗰𝗶𝗿𝗼 𝗸𝗮𝗰𝘂.”

Mu Karere ka Nyagatare, mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, basuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu bahereye ku mupaka wa Kagitumba, ahatangirijwe urugamba.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka yo guhagarika Jenoside, Bashana Medard, wasobanuriye abari muri uru rugendo uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwagenze, yavuze ko ingabo z’Inkotanyi bari bake kandi bafite ibikoresho by’intambara bicye ariko bakora byinshi. Yagize ati “Bari bake, bafite bike, bakora byinshi mu gihe byari bigoye."

Gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu ngo bikaba byari bigamije kwigira ku mateka y’ubutwari yaranze ababohoye iguhugu.

Mu Karere ka Rwamagana, Umuyobozi wako, Mbonyumuvunyi Radjab, n’abandi bagize Inama Njyanama y’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano n’abandi bifatanyije n’abaturage, by’umwihariko abatuye Umurenge wa Kigabiro ahizihirijwe Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku rwego rw’Akarere.

Guverineri Gasana asanga Umunsi Mukuru w'Intwari ukwiye kuba isomo ku rubyiruko
Guverineri Gasana asanga Umunsi Mukuru w’Intwari ukwiye kuba isomo ku rubyiruko

Abaturage n’urubyiruko bahawe ikiganiro ku mateka y’Ubutwari bw’Abanyarwanda, bakangurirwa kwimakaza indangagaciro z’ubutwari zirimo gukunda Igihugu, ubwitange, kugira ubushishozi, ubupfura, kuba intangarugero, kuba umunyakuri no kugira ubumuntu.

Yagize ati “Umunsi nk’uyu tuzirikana aho ibikorwa by’intwari z’Igihugu cyacu byagejeje u Rwanda, nk’uko tubiririmba mu ndirimbo yubahiriza Igihugu, abakurambere b’Intwari bitanze batizigama kugira ngo tubone u Rwanda rw’Abanyarwanda bubashywe, bunze ubumwe kandi bafite agaciro.”

Yakomeje agira ati “Nk’abanyarwanda dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho, kurwanya ikibi no guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwagize atasubira. Duharanire kuba intwari mu byo dukora, dushyira imbere inyungu rusange,tubungabunge ibikorwa remezo kugira ngo bidufashe gutera imbere.”

I Gatsibo hasinywe imihigo yo kwishyura Mituweli na Ejo Heza ku gihe bahereye mu Isibo
I Gatsibo hasinywe imihigo yo kwishyura Mituweli na Ejo Heza ku gihe bahereye mu Isibo
Ingabo zashimiwe uruhare zigira mu kubungabunga ubuzima bw'abatuye Isi
Ingabo zashimiwe uruhare zigira mu kubungabunga ubuzima bw’abatuye Isi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka