Bombori bombori mu kigo Nderabuzima cya Bigugu

Haravugwa ubwumvikane buke hagati y’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bigugu cyo mu karere ka Karongi na Komite y’ubuzima (COSA).

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bigugu, aravugwaho kugirana ubwumvikane buke na komite y’ikigo Cosa (Comite de santé) aho iyi komite ivuga ko uyu muyobozi ayisuzugura ntiyitabire inama iba yamutumijemo kandi ari rwo rwego rukuru rureberera ikigo.

Zimwe mu nyubako z'ikigo nderabuzima cya Bigugu
Zimwe mu nyubako z’ikigo nderabuzima cya Bigugu

Ibi byatumye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwankuba bumwandikira ibaruwa yo kumusaba ibisobanuro kuwa 8.10.2015 nyuma y’uko Cosa itanze raporo ku Murenge igaragaza ibyo inenga uwo muyobozi nyuma yo kwanga kwitabira inama yayo yateranye tariki ya 1.10.2015.

Gusa n’ubwo hari amakosa atandukanye amuvugwaho, umuyobozi w’iki kigo, Madamu Icyitegetse Verene avuga ko atari byo ndetse ahakana yivuye inyuma ko nta baruwa yigeze abona imusaba ibisobanuro.

Ati:”Ayo makuru ahantu yaba yavuye ntago ari yo, ayo makuru yaba atizewe, mwakomeza gukurikirana mugarutse twabivuganaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba Rukesha Emile avuga iki kibazo batangiye kugikurikirana gusa akemeza ko umuyobozi w’iki kigo Nderabuzima ibaruwa ahakana ko atabonye yayibonye.

Rukesha ati:” Twaramuhamagaye turabimubaza, agaragaza ko Atari imukorere itamuturutseho , atabimenyeshejwe mbere, twabimusabye mu bisobanuro ndetse no mu nyandiko, ibaruwa imusaba ibisobanuro irahari rwose kandi yamugezeho turabizi.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, umuyobozi wako Ndayisaba Francois avuga ko iki kibazo akimenye vuba bakaba bagiye kugikurikirana. Meya Ndayisaba ati:”Amakuru nyamenye vuba turi gukurikirana ngo tumenye ngo ninde uri mu makosa, dukemure ikibazo.”

Mu byo uyu muyobozi yasabwe kwisobanuraho, harimo kutaboneka ku kazi rimwe na rimwe nta ruhushya afite, gusuzugura Cosa, gushyira abakozi mu kazi ku buryo budaciye mu mucyo, no gukoresha umutungo w’ikigo nabi, cyane bikavugwa ko hari amarido yaguze ku giciro kigeze kuri Miliyoni eshatu bidaciye mu kanama k’amasoko.

Kuva tariki ya 20.10.2015 hateganyijwe igenzura ry’umutungo ku kigo nderabuzima cya Bigugu akaba ari kimwe mu bizagaragaza niba koko ibihavugwa ari ukuri.

NDAYISABA Ernest

Ibitekerezo   ( 22 )

Wapi ntibazababeshye Rwankuba turahaba, ahubwo iyo uriya Muyobozi atahaba Bigugu ntiyari kuzagera aho igeze. Abdou yari azi ko atazahashobora kuko hari harananiranye bityo akahazana uwo bazasangira Frw ivuriro rifite none yatunguwe no kuba Vérène yarakoze ibitangaza atangira kugambana na cosa ngo imuteshe umutwe! Muzabaze uko iyo cosa yagiyeho? Nta matora yabayeho ahubwo ni abantu AFSOC wa Rwankuba yashyizeho abyumvikanyeho na Abdou!

Alpha yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ibya Rwankuba ntibizoroha! Njye natangajwe no kubona ubuyobozi bw’umurenge bubogama Ku buryo bugaragara aho mu kugenda imbibi z’ikigo nderabuzima cya Bigugu hirengagijwe imvune abaturage bazajya bagira bava mu kagali ka kure cyane (ngo bahaye Bigugu) kandi hari utundi tugali twegereye aho Bigugu yubatse? Ubwo se urumva ubuyobozi budafitiye impuhwe abaturage bwazigirira titulaire ushaka kubabuza kurya? Ntimwari muhari se mu nama ntimuzi uko byagenze?

Attention! yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ibya Rwankuba ntibizoroha! Njye natangajwe no kubona ubuyobozi bw’umurenge bubogama Ku buryo bugaragara aho mu kugenda imbibi z’ikigo nderabuzima cya Bigugu hirengagijwe imvune abaturage bazajya bagira bava mu kagali ka kure cyane (ngo bahaye Bigugu) kandi hari utundi tugali twegereye aho Bigugu yubatse? Ubwo se urumva ubuyobozi budafitiye impuhwe abaturage bwazigirira titulaire ushaka kubabuza kurya? Ntimwari muhari se mu nama ntimuzi uko byagenze?

Attention! yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ahaaaa! Rwankuba? Ntabwo bashobora kwihanganira umuntu ukora neza nk’uriya Mudamu uyobora ivuriro rya Bigugu.
Bamenyereye amatiku no jury a none babonye ubatambamira barashaka kumwikiza!
Mukurikirane neza kuko ngo na Abdou arashakamo 1/10 akaba ariyo mpamvu ashaka kuhavana Vérène ngo ahashyire uwo bazasangira! Mayor wa Karongi yanga amafuti twizere ko abikurikirana mu bushishozi!

Itonde yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ahubwo Leta nidafatirana ngo ikore igenzura mu bigonderabuzima byose birafunga imiryango.Twe tuzi ko ibigo ari ibya ba Titulaire.

alpha yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

IBIBINTU BIKWIYE KWITONDERWA.NTAGIHE I RWANKUBA HABUZE ITIKU! HABA UHAZI UTAHAZI NAWE URABIZI.....AHAA!!!

EVA yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Uyu mu prezida wa cosa yamenyereye kurya amafaranga y’ikigo cy’amashuri ayoboye none buriya yashatse no kurya ay’ivuriro abonye bimunaniye atangira kuzana amatiku!
Bikoranwe ubushishozi kuko harimo akagambane kandi uyu mudame ni umukozi cyane kuburyo byagaragaraga ko Ivuriro rya Bigugu riri gutera imbere mu buryo bwihuse cyane!

Ukuri yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ibi bikwiye kwitonderwa kuko nta muntu n’umwe utazi uburyo Ikigo Nderabuzima cya Bigugu cyari cyarabaye umwirare mbere yuko uriya muyobozi ahagera. Nta muntu wari kwemera ko hatangirwa serivise z’ubuzima ariko mu gihe gito ahageze ikigo cyarasobanutse ku buryo nta muntu n’umwe udatangarira ibikorwa bye kandi mu gihe gito cyane.

Ahubwo hari amakuru agomba kugenzurwa neza avuga ko Prezida wa COSA yashatse gushyiraho abakozi abatse ruswa ariko umuyobozi aramuhakanira impamvu iva aho ashaka guharabika Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima.

Ikindi ni uko Prezida wa COSA ajya ahamagara abakozi b’Ikigo Nderabuzima ku Kabari kitwa Amahumbezi akabategeka kwishyura inzoga yanyweye.

Aima yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ariko se ubwo muyobozi usugura abamukuriye bigeze aho ubwo abakozi bo abasuzugura bingana iki koko?

Mado yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

ese ko mbona muri iyi minsi abantu bibasiye umutungo wa leta da, babakanire urubakwiye

Kaneza yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka