BNR yazamuye inyungu kugera kuri 7%

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo, itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kuva kuri 6.5% kugera kuri 7%.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa

BNR ivuga ko iki cyemezo kigamije guca intege abafata amafaranga menshi muri banki bagatesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda, ari na ko batiza umurindi kuzamuka kw’ibiciro ku masoko.

Ni umwanzuro BNR yafatiye mu Nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga, muri iki gihembwe cya mbere cya 2023.

Mu mwaka ushize wa 2022, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku rugero rwa 13.9% rivuye kuri 0.8% mu mwaka wawubanjirije wa 2021.

Muri 2022 ni bwo BNR yazamuye inyungu fatizo inshuro nyinshi zigera kuri eshatu, kuva kuri 5.5% kugera kuri 6.5% kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko ryari rikabije.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa agira ati "Iyo hari ikibazo cy’umuvuduko w’ibiciro ku masoko ari cyo twita ’inflation’, iyo kitarwanyijwe mu maguru mashya kigira ingaruka mbi cyane ku bukungu mu gihe kirekire no ku buzima bw’abantu."

Ati "Uko Ubukungu buzamuka ni ko abantu bagira amafaranga menshi bagatiza umurindi kuzamuka kw’ibiciro. Icyo BNR igamije ni ukugabanya ubushobozi abantu bafite bwo kugura ibintu, bikabaca intege zo kugura ibintu n’iyo ibiciro byazamuka."

Rwangombwa avuga ko ahandi mu bihugu byateye imbere, izamuka ry’ibiciro rijyana cyane no gufata imyenda muri Banki.

Abantu bamara kubona amafaranga ari benshi, ufite ibintu akazamura igiciro cyabyo uko ashatse, kuko aba abona ko abaguzi babaye benshi.

Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu, Straton Habyarimana, avuga ko hakiri kare kuvuga ko abafata inguzanyo muri banki bazahita bagenza make, bitewe n’uko abazikeneye ari benshi.

Habyarimana ati "Ifaranga rimwe wongeye ku nyungu ku nguzanyo ryagombye gutuma habaho gushidikanya kw’abantu ku kujya gufata iyo nguzanyo, ariko abantu bashobora kuvuga ko nta cyo bitwaye, n’ubwo banki zo zishobora kongeraho nka 2% cyangwa 3%".

Ubusanzwe abantu bafata inguzanyo muri za Banki iyo batashyiriweho nkunganire, bishyura barengejeho 18% by’inyungu, baba ari abo mu bigo by’imari biciriritse bakarenzaho 21% by’ayo bafashe.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibiciro ku masoko byitezwe kuzatangira kumanuka mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibihe by’ihinga bitagenda neza ndetse n’ubuhahirane n’amahanga bikomeje kuba impamvu yo gukomeza gutumbagira kw’ibiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka