BNR ivuga ko ibiciro bizakomeza kumanuka muri uyu mwaka

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko inyugu fatizo igurizaho amabanki y’Ubucuruzi yagumye kuri 7% muri iki gihembwe cya kabiri cya 2023, kuko ngo ibona ko ibiciro bizakomeza kugabanuka muri uyu mwaka ndetse no mu wutaha.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa

Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka, BNR yavanye urwo rwunguko kuri 6.5% irushyira kuri 7%, mu rwego rwo gutuma abantu bagenza make mu gusaba amafaranga menshi y’inguzanyo muri banki.

BNR yavugaga ko iyo abantu bavanye amafaranga muri Banki ari benshi bagatangira kuyagura ibintu, ibicuruzwa bitangira kuba bike ku isoko, ariko kuko amafaranga aba ari menshi yo atangira gutakaza agaciro.

Umwaka ushize wa 2022 wageze mu kwezi k’Ugushyingo ibiciro bizamuka kuri 21.7%, ariko guhera mu kwezi k’Ukuboza k’uwo mwaka ngo ibiciro byatangiye kugenda bimanuka gake gake.

BNR ikomeza ishingira ku bitangazwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), kivuga ko kugera mu kwezi gushize kwa Mata ibiciro byazamukaga ku rugero rwa 17.8%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko mu mpera z’uyu mwaka, kuzamuka kw’ibiciro byitezweho kuzaba bigeze munsi ya 8%, ndetse ko mu mwaka utaha wa 2024 bizaba bigeze munsi ya 5%.

Yongeraho ko ingamba zitandukanye Leta yafashe zatumye ibiciro bidakomeza gutumbagira, BNR igasanga nta mpamvu yo kuzamura urwunguko hejuru ya 7% muri iki gihembwe.

Rwangombwa ati "Kuba izamuka ry’ibiciro ririmo kujya hasi, twasanze nta mpamvu yo kongera kuzamura urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu, 7% twari tumaze kugeraho tubona ari iyo."

Akomeza avuga ko mu byemezo byagiye bifatwa na Leta, harimo icyo gukumira izamuka ry’ibiciro ku masoko ku biribwa bimwe na bimwe, ndetse hakaba n’ibyakuriweho imisoro kuko bikenerwa cyane.

Hari n’ibindi byemezo byari byarafashwe mbere, birimo nkunganire yahawe ibigo bitwara abantu, ndetse n’ifumbire ihabwa abahinzi, byose ngo birimo gufatanya gukumira guta agaciro kw’ifaranga ku rugero BNR yifuza.

Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga muri BNR ni ko kafashe umwanzuro wo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo kuri 7%, muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023.

Guverineri wa BNR akavuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku rugero rutari runini cyane, rwa 6.2% hashingiwe ku buryo bwari buhagaze mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Ibi kandi ngo bizaterwa n’uko Ubukungu bw’Isi muri rusange na bwo burimo kuzamuka gahoro ku rugero rwa 2.8%, ahanini bitewe n’intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ndetse n’ingaruka za Covid-19.

Guverineri Rwangombwa akavuga ko binafitanye isano no kuba ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, byarazamutse ku rugero rwa 17.7% mu gihe ibitumizwayo biri kuri 27,6%.

Rwangombwa akavuga ko icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo kiri ku rugero rwa 35.2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka