BNR irahumuriza abaturage ku ngamba nshya zo kurwanya COVID-19

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasabye Abaturarwanda kudahagarika umutima kubera amabwiriza mashya yashyizweho na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gukumirwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yatangaje amabwiriza mashya agomba kumara ibyumweru bibiri, uhereye mu ijoro ryo kuwa 21 Werurwe, mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bwa Coronavirus bwakwirakwira.

Ayo mabwiriza mashya avuga ko imipaka yose yafunzwe, ko nta muntu wemerewe kuva mu rugo uretse ufite impamvu zihutirwa, ko moto zitwara abagenzi zahagaritswe, utubari twafunze, amasoko n’amaduka byafunze, n’ibindi.

Nyuma y’ayo mabwiriza, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko Abaturarwanda badakwiye gukuka umutima, kuko amabanki, ibigo by’imari iciriritse n’amakoperative yo kuzigama no kugurizanya (SACCOs), bizakomeza imirimo yabyo, ariko bitanga serivisi nkenerwa gusa ku bantu babigana, kuva saa mbiri za mugitondo kugera saa cyenda z’igicamunsi, mu minsi y’imibyizi (kuva kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu).

BNR kandi ivuga ko banki zizongera abakozi bakomeze gufasha abakiriya bazo batari basanzwe bariyandikishije mu gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo baryinjiremo kandi riborohere mu kurikoresha.

BNR yongeye kwibutsa abakiriya gukoresha imiyoboro y’ikoranabuhanga mu kohererezanya amafaranga cyangwa mu kugura ibicuruzwa na serivisi.

Abacuruzi na bo ndetse n’abandi bose bagira uruhare mu bukungu, bibukijwe ko inzira y’ikoranabuhanga ari yo nziza kurusha izindi, ikwiye gukoreshwa mu kwishyurwa.

Mu rwego rwo kwirinda no kugabanya ibyago byo gukwirakwiza CIVID-19, umuntu uzaba yishyuwe hakoreshejwe sheik ntazemererwa gufata amafaranga kuri gishe (guichet), ahubwo amafaranga azajya ayishyurwa kuri konti ye.

Icyakora mu gihe sheik ari iy’umukiriya wa banki, akayikoresha agiye kubikuza kuri konti ye, umubare w’amafaranga afatira kuri gishe ntushobora kurenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza gufata ingamba zikaze kugirango turwanye iyi Virus.Impamvu ibihugu by’i Burayi birimo gupfusha abantu benshi (Italy,France,Spain,etc...),nuko batinze gufata ingamba.Gusa dukomeze gutekereza kuli ibi bintu birimo kubera ku isi biteye ubwoba kandi bitigeze bibera ku isi icyarimwe.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21,11,26,28,yahanuye ko iminsi y’imperuka izarangwa n’indwara z’ibyorezo,ko abantu bazagira UBWOBA bibaza ibigiye kuba ku isi.Yongeye ati:"Ibyo nibitangira kuba,gucungurwa kwanyu kuzaba kuri hafi".Yavugaga Abakristu nyakuri.
Aho guterera agati mu ryinyo,duhaguruke dushake Imana dushyizeho umwete,twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa,kugirango tuzarokoke uwo munsi uteye ubwoba nkuko bible ivuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka