BNR imaze kurekura umushahara w’abakozi 110 ba Rwamagana
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) imaze kurekura imishahara y’abakozi 110 b’akarere ka Rwamagana yari yarafatiriye, bakaba bashobora kuyihabwa ku makonti yabo ari muri Banque Populaire kuko abari bafatiriwe imishahara ari ab’iyi banki gusa.
Nubwo imishahara irekuwe ariko, ikibazo nyirizina ntikirakemuka, ibiganiro bigamije kukivugutira umuti wa burundu bizatangira ejo tariki 27/07/2012.
Umuvugizi wa BNR, Katete William yabwiye Kigali Today ko imishahara y’ukwezi kwa Kamena 2012 irengaho gato miliyoni 14 BNR yari yarafatiriye yamaze kuyirekura ariko ngo abakozi bazagomba kwishyura umushahara bahembwe inshuro ebyiri ku mishahara yabo y’amezi atatu ari imbere ya Nyakanga, Kanama na Nzeli.
Ibi bivuze ko buri mukozi wari wahawe umushahara inshuro ebyiri azatangira kwishyura kimwe cya gatatu kuva ku mushahara w’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.
Abahagarariye aba bakozi ariko babwiye Kigali Today ko batarumvikana ubwabo ngo bamenye ko ubu buryo bwo kwishyura BNR babwemeye. BNR iravuga ko yasabye Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’uw’Akarere ka Rwamagana gufasha muri ibi biganiro ngo ikibazo gikemuke burundu. Biteganyijwe ko ibi biganiro bizaba tariki 27/07/2012.
Kuwa gatatu tariki 25/07/2012, abakozi b’Akarere ka Rwamagana barebwa n’iki kibazo bari bamenyesheje minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda ikibazo bamaranye iminsi, nyuma y’uko ibiganiro bari bagiranye n’uhagarariye ishami rya BNR mu Ntara y’Uburasirazuba byari byarangiye nta muti wumvikanyweho.
Aba bakozi basabaga ko babanza guhabwa umushahara wabo wose wa Kamena 2012, bakabona kugira icyo baganira na BNR mu rwego rwo kwishyura amafaranga aba bakozi bahembwe inshuro ebyiri muri Werurwe 2011.
Kwishyura abakozi bamwe kabiri BNR yabitewe n’imikorere mishya y’ikoranabuhanga rishya ryo kwishyurana hagati yayo n’Amabanki y’ubucuruzi, uburyo bwiswe RIPS (Real Integrated Payment System) ryatangijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2011.
Icyo gihe ubu buryo bwa RIPPS bwateje ibibazo bya tekiniki ariko ubu byarakemutse, burakora neza nk’uko BNR ibyemeza, ndetse ngo ni uburyo bwa mbere mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ikibazo BNR yagiranye n’abakozi bo mu karere ka Rwamagana cyatinze gukemuka kubera ko kumenya imibare nyakuri n’amakonti cyabayeho byasabaga ko gutangiza RIPPS no kureba ko ikora neza birangira kugira ngo hashobore gukorwa igenzura.
Mu kwezi kwa Kanama 2011, itsinda ry’abakozi ba BNR ryatangiye igenzura riza gutanga raporo ya mbere yerekanaga uko icyo kibazo kijyanye no gutanga amafaranga kabiri giteye.
By’umwihariko mu Karere ka Rwamagana, ishami rya BNR ryakomeje igenzura ryimbitse riza gusanga abakozi b’akarere babonye amafaranga kabiri bagera ku 110, maze urutonde rwabo rushyikirizwa Ubuyobozi bw’Akarere mu ibaruwa kandikiwe ku wa 29/5/2012.
Kimwe n’ahandi hose hagaragaye ibibazo nk’ibyo, BNR yagize igihe cyo kubiganiraho n’abo byarebaga inyuze ku buyobozi bw’ibigo cyangwa uturere kugira ngo irebe uko byakemuka; nk’uko ushinzwe itumanaho muri BNR yabitangaje.
Kuba amafaranga ya Leta agomba kugaruzwa ntibishidikanywaho kandi biri no mu nshingano za Banki Nkuru y’u Rwanda gucunga neza umutungo wa Leta. Ayo mafaranga yarafatiriwe, ashyirwa ku ruhande hategerejwe ko abo bireba bumvikana na BNR uko bifuza kwishyura.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwanda tugomba kumenyera gutungwa n;ibyacu. ntawemerewe kubika amafaranfa agiye kuri konti ye atayazi, Ibyo tubyemerenyeho. abakozi bihutiye kuyakemuza ibibazo byabo dore ko ntawe utagira ibibazo. BR yakoze ibishoboka ibonye ko uburyo bwonyine bwo kugaruza ibya rubanda ari ugufatire ayo mafaranga irabikora kandi buriya dukwiye no kumenya ko igomba kuba yarabanje kugisha inama abajyanama bayo mu by’amategeko.
ikibabaje ni uko abajijutse ari nabo bica amategeko , aho usanga ibintu bicurikwa imishyikirano yuko amafaranga yasubizwa ugasanga ariyo BNR ishaka ko isorezwaho. ariko ntacyo abakozi b’Akarere ka Rwamagana babibukije ikigomba kubanziriza ikindi,
Iby’aba bakozi na BNR birimo amakosa ku mpande zombi: BNR yahagaritse imishahara y’abahawe amafaranga kabiri kandi itarigeze ibasaba guhura ngo babyange. Nta n’ubwo aha twabyita ikibazo cy’abakozi kuko ntacyo bipfana n’akazi. BNR yasabye akarere gukata amafaranga yibeshyeho kandi Akarere ntaho gahuriye nabyo na mba. Akarere kahembye abakozi bako, uko BNR yabahaye menshi ni ibyayo n’abo bantu ku giti cyabo.
Abakozi nabo ariko bagombaga kandi n’abafite amakonti bose, bagomba kumenya ibibera kuri konti zabo. Ni kimwe n’abantu bose, bategetswe kumenya ko hari umutungo utari uwabo wagejejwe mu nzu zabo, bakihutira kumenya nyirawo no kuwumusubiza. Uko babivuga, hari ababajije amabanki yabo uko byagenze, amabanki nayo akora ubuswa abakozi bayo basanganywe, bananirwa gufasha abakiliya babo. Ni andi makosa y’abo bakozi ba banki iyo ariyo yose babeshye ngo ntabwo bibareba.
Ubu rero nibwira ko BNR yakumvikana n’abo bantu uko bazishyura kandi ku buryo buboroheye. Hagati aho BNR yakoze amakosa yandi akomeye yo gutinda kwishyuza kandi amategeko ateggeka ko amafaranga nk’ariya yabuze/yagiye muri Werurwe 2011 atagombaga kurenza umwaka w’ingengo y’imari ukurikiyeho Juillet 2011/Juin 2012 atishyuwe/atagarujwe. Nkeka ko ari nayo mpamvu BNR yakoraga uko ishoboye ngo ihagarike iyo mishahara Juin 2012 itararangira. Ahubwo Governor wa BNR akwiye kubaza abakozi be uko barangara bigeze aho.
ABO BAKOZI BAKIYE IMISHAHARA KABIRI BAKURIKIRANYE PENALEMENT DORE KO IGITABO CY’AMATEGEKO AHANA ABITEGANYIRIZA IGIHANO CY’IGIFUNGO
Birababaje kuki BNR ikomeza gukora amakosa?kuki bayagaraye se?byaravuzwe ko abakozi barengana, gufatira umushahara ntibyemewe na gato,cyakora bigiriye inama tubuze ikiraka cyo kubaburanira ,mwihangane kugihombo BNR ibateje
murasebye BNR we/////////////////