BK yiteze ibisubizo ku mishinga y’Ikoranabuhanga yahanzwe n’abakozi bayo

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwiteze ibisubizo ku mishinga y’Ikoranabuhanga yahanzwe n’abakozi bayo, binyuze mu irushanwa ryo guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga (BK Hackathon 2025).

Imishinga yahize iyindi yarahembwe
Imishinga yahize iyindi yarahembwe

Ni nyuma y’urugendo rwatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2024, rutangirwa n’abarenga 300 hatoranywamo imishinga myiza 70 yahize iyindi, irahatana kugera ubwo hasigaramo 10 yageze mu cyiciro cya nyuma, yahataniraga kubonekamo itatu myiza kurusha indi.

Ku mugoroba wa tariki 20 Kamena 2025, nibwo habaye amarushanwa ya nyuma aho buri mushinga wari uhagarariwe n’itsinda ry’abantu bari hagati ya bane na batandatu, banyuraga imbere y’abagize akanama nkempurampaka, berekana banasobanura akarusho k’umushinga bafite n’icyo uzamarira abagenerwabikorwa.

Umushinga wahize iyindi ni uwitwa ’Inkindi’ w’itsinda ryitwa ’Nawe byakubera’, uzakemura ibibazo by’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bacyandika mu makayi amakuru yose y’ubucuruzi bwabo, kubera kutagira ubundi bubiko. Uyu mushinga ukazabafasha kuba bashobora kuyabika muri telefone zabo bakoresheje ijwi cyangwa inyandiko. Ukaba wahembwe amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 20.

Umushinga wa kabiri wabaye ’BK 360’ wahembwe Miliyoni 15Frw, kubera umushinga bakoze w’ubwenge buhangano uzakemura ikibazo cyo kuba muri BK batashoboraga guhuza amakuru y’umukiriya ngo bayagereho mu buryo bwihuse, ku buryo umukiriya ashobora kuhagera bakamenya ibyo akeneye byose.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’umushinga ’Kira’ uzashoboza umukiriya kuba yakwikemurira ibibazo bitandukanye, nko kwishyura amazi binyuze mu mafaranga azajya asaba nk’inguzanyo, ukaba wahembwe Miliyoni 10Frw.

Jasmin Rusoro Isimbi, avuga ko umushinga ’Inkingi’ uzakemura ibibazo by’abantu bakora ubucuruzi buto batari bafite ububiko bwaho bandika amakuru y’ibikorwa byabo.

Ati "Aba bantu bagira ikibazo cyo kuvuga ngo igihe ubuze ikayi cyangwa utibuka ahantu wanditse ibiciro, umushinga wacu ni igisubizo kije kubakemurira icyo kibazo aho bashobora kubishyira muri telefone yabo, cyangwa ukaba wakoresha ijwi ushyiramo amakuru y’ibyo waguze n’ibyo wagurishije n’ibindi, ku buryo bizajya bigufasha kumenya amafaranga winjije ku munsi, ku kwezi cyangwa ku mwaka bitagusabye ko ujya kubiteranyiriza mu ikayi yawe."

Arongera ati "Turashaka gufata uyu mushinga tukawugeza ku Banyarwanda bose, ntibongere kugira ikibazo cyo kuvuga ngo babuze ikayi, kutamenya uko ubucuruzi bwabo burimo kugenda igihe bagiye kurangura basizeho umuntu kubera ko batabizeye. Umunyarwanda wese aho ari akiyumvamo BK nka banki atari uko imubikira amafaranga gusa cyangwa imuha inguzanyo, ahubwo imuha n’ibindi bisubizo ashobora gukoresha mu bucuruzi bwe kugira ngo abashe gutera imbere."

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

Abdul Niyigena ni umwe mu bagize itsinda ryegukanye umwanya wa kabiri, avuga ko ubwenge buhangano bakoze buzaba igisubizo ku kibazo cyo kutagira amakuru ahagije ku bakiriya kuko byasabaga kubanza kujya kuyashaka mu bubiko.

Ati "Icyo uyu mushinga uzakora ni ukukumenya wowe nk’umukiriya bitewe n’amafaranga winjiza, aho uhahira, ibyo ukora, tukaguha serivisi tugendeye ku byo ukeneye, aho kuba ibyo dutekereza ko ukeneye. Niba ufite ubucuruzi buto butangira tukaguha inguzanyo tugendeye ku makuru yawe dufite. Tugiye kuwagura, dushyiramo amakuru menshi y’abakiriya utangire gukora utanga serivisi ku bakiriya ba BK."

Uretse imishinga itatu yahize iyindi yahembwe, buri wose wageze mu cyiciro cya nyuma uko ari 10, wahawe Miliyoni 5Frw.

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko aya marushanwa agamije kugira ngo bahange udushya twafasha iyo banki gukomeza gutera imbere, gutanga serivisi nziza ku bakiriya no kongera abanyamuryango.

Ati "Turashaka kugira abanyamuryango benshi muri BK, kugira ngo dukomeze dutezanye imbere, kuko nk’umushinga wa mbere wahembwe ufasha abantu bakora ubucuruzi buciriritse kugira ngo bashobore kubika amakuru yabo, banki ikaba yayabona kugira ishobore kubaha serivisi bakeneye n’igihe bayikenereye kandi mu buryo bwihuse. Izo serivisi dukora ni zo tuzabagezaho kugira ngo bakomeze kugira imikoranire myiza na banki kugira ngo bashobore gutera imbere na BK."

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi
Umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi

Nubwo ari ku nshuro ya mbere irushanwa BK Hackathon ribaye, ariko bifuza ko rizaba ngarukamwaka kugira ngo barusheho guhanga no guha udushya abakiriya babo mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi no kubafasha kwiteza imbere.

Ubuyobozi bwa BK buvuga ko kuba bafite abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi, kandi bazi neza ibibazo abakiriya bahura nabyo, n’ibyo banki ifite, baba ari bifashishwa mu gushaka ibisubizo byabyo binyuze mu irushanwa BK Hackathon.

Ubumenyi abakozi ba BK bafite ni umusaruro wa BK Academy, yatangijwe mu 2022, hagamijwe gutanga amahugurwa ku banyeshuri bagize amanota meza mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye, abitwaye neza bagahabwa akazi muri iyi banki.

Icyo kigo kinahugura abasanzwe ari abakozi ba BK, mu bijyanye no gucunga serivisi zitandukanye z’imari ndetse no kujyana n’imikorere igezweho.

Kuva cyatangira hamaze guhugurirwamo ibyiciro bitatu, byahuguriwemo abari abanyeshuri barangije kaminuza 76, bose bahise bahabwa akazi mu mashami atandukanye ya BK Group Plc.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka