BK yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda ibashishikariza kwiteza imbere

Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali bwifatanyije n’Abanyarwanda bari hirya no hino mu Gihugu mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi bubashishikariza kwiteza imbere babicishije mu gukora umurimo unoze.

Dr. Diane Karusisi yasabye abatuye mu Karere ka Kicukiro kujya mu muryango mugari wa BK
Dr. Diane Karusisi yasabye abatuye mu Karere ka Kicukiro kujya mu muryango mugari wa BK

Ni ubutumwa by’umwihariko bwatangiwe mu muganda rusange ku rwego rw’Igihugu wakorewe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ukitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Umuryango uharanira Agaciro, Iterambere n’Ubumwe bwa Afurika (PAM) wizihizaga isabukuru yawo y’imyaka 61 uvutse.

Ni umuganda wabimburiwe no gutema ibihuru ku buso bungana na hegitari 10 mu Kagari ka Gahanga mu Mudugudu wa Gatare, nyuma hagatangwa ibiganiro bitandukanye byari bifite ubutumwa bwiganjemo ubwibutsa abaturage uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere yaba iryabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi yashishikarije abatuye mu Karere ka Kicukiro kugana umuryango mugari w’iyo banki, muri gahunda yayo bise Nanjye Ni BK, yari yifatanyije n’iya MINALOC yitwa Gira Wigire.

Umuyobozi Mukuru wa BK yabwiye abatuye muri Kicukiro ko hari gahunda nyinshi zifasha abaturage mu iterambere iyo banki ifite
Umuyobozi Mukuru wa BK yabwiye abatuye muri Kicukiro ko hari gahunda nyinshi zifasha abaturage mu iterambere iyo banki ifite

Yagize ati “Muri BK twegereje abaturage bose bo mu Rwanda gahunda za serivisi z’imari kandi ibiciro byose twarabimanuye birahendutse, ku buryo umuntu afungura konte nta kiguzi, nta kintu tubasaba, kandi serivisi zose ubu ngubu ziboneka kuri telefone mu buryo bw’ikoranabuhanga, turashaka ko mukora mukiteza imbere, mukagira serivisi zo kuzigama byose bikaboneka kuri telefone, kandi tubafitiye inguzanyo mu byiciro bitandukanye.”

Yongeyeho ati “Mwinjire mu muryango mugari wa BK, ni umuryango uzabafasha gukira, mu rugendo rw’ubukire mugane gahunda ya Nanjye Ni BK, mufunguze konte, mwige kuzigama, mwige serivisi z’imari kandi zihendutse, dukomezanye mu rugendo rwo kwiteza imbere.”

Bamwe mu bitabiriye umuganda by’umwihariko urubyiruko, bishimiye ubutumwa bumvanye BK, bavuga ko bwatumye bamenya byinshi kuri gahunda ya Nanjye Ni BK, ku buryo izabafasha mu iterambere ryabo.

Igikorwa cy'umuganda cyirabiriwe n'abaturage batandukanye
Igikorwa cy’umuganda cyirabiriwe n’abaturage batandukanye

Alex Nizeyimana avuga ko kuba ibigo by’imari bifata iya mbere bikabasanga aho bari, bagasobanurirwa zimwe muri serivisi zabyo, bibafasha gusobanukirwa ndetse no gutinyuka.

Ati “Iyo badusanze hano bidufasha kugira ngo badusobanurire turi hamwe tubashe kubyumva ndetse tubashe no kubagana, serivisi badukangurira zidufashe kwiteza imbere nk’urubyiruko rwo mbaraga z’ejo hazaza, kuko nkanjye serivisi ya Nanjye Ni BK ni ubwa mbere nari nyumvise, batubwiye uburyo dushobora kuzigama tukabagana bakadufasha kubona inguzanyo yadufasha kwiteza imbere.”

Mu butumwa bwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana, yavuze ko kwibohora bitarangira kubera ko buri gihe biba ari urugendo abantu batangira bakagira ibyo biyemeza.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana ni umwe mubifatanyije n'abatuye mu Karere ka Kicukiro mu muganda usoza ukwezi
Minisitiri Jean Claude Musabyimana ni umwe mubifatanyije n’abatuye mu Karere ka Kicukiro mu muganda usoza ukwezi

Ati “Kugeza uyu munsi tuzi ko mu Rwanda twibohoye ibitekerezo byadusubizaga inyuma, amacakubiri bidufasha gukomeza kwibohora no mu bindi, mu byo turimo guharanira kwibohora nk’Abanyarwanda harimo ubukene, imibereho mibi, ndetse n’indi mico imwe n’imwe tubona mu muryango wacu idusubiza inyuma. Turashima uruhare rwa BK igira mu kwibohora ku bukene, abantu baharanira kwizigamira ndetse no gushora imari, bagafasha abaturage bacu kugira ngo babikore.”

Ubuyobozi bwa BK buvuga ko mu gihe kigera ku mezi atatu igiye kumara itangiye, gahunda ya Nanjye Ni BK imaze kugera ku bantu barenga ibihumbi 30, kimwe mu bibahamiriza ko umuhigo bihaye wo kugera ku Banyarwanda ibihumbi 150 muri uyu mwaka nta kabuza ko bazawesa, kuko yitabirwa kandi yishimirwa na benshi kubera serivisi yihariye.

Ubuyobozi bwa MINALOC buvuga ko gahunda ya Gira Wigire igamije gufasha abaturage kwikura mu bukene bahereye mu gushaka impamvu nyakuri ituma uwo muryango uri mu bukene, mu gihe cy’amezi atandatu itangiye ikaba imaze kugera ku miryango irenga ibihumbi 300 yiyemeje kujya mu nzira ibafasha kwiteza imbere.

Hari abatari bazi gahunda ya Nanjye Ni BK bashimishijwe n'ibiyikubiyemo
Hari abatari bazi gahunda ya Nanjye Ni BK bashimishijwe n’ibiyikubiyemo
Ni igikorwa abaturage bafatanyijemo n'abakozi ba BK
Ni igikorwa abaturage bafatanyijemo n’abakozi ba BK
Dr. Diane ari mu bagize uruhare mu gutema ibihuru
Dr. Diane ari mu bagize uruhare mu gutema ibihuru
Hatemwe igihuru kuri hegitari 10
Hatemwe igihuru kuri hegitari 10
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka