BK yegereje serivisi zayo Abanyarwanda baba mu mahanga binyuze muri ‘BK Diaspora Banking’

Banki ya Kigali (BK Plc) yashyiriyeho Abanyarwanda baba mu mahanga uburyo babona serivisi za Banki z’Igihugu cyabo, binyuze mu gufunguza konti yitwa ‘BK Diaspora Banking’ izajya ibagezaho serivisi zose bakeneye.

Abadafite konti muri Banki babasha kuyifunguza ku buntu, kandi ikaba idakatwa amafaranga buri kwezi, bakaba bashobora kubitsaho amafaranga ayo ari yo yose yaba Amanyarwanda cyangwa ayo mu mahanga.

Mu mafaranga y’amahanga babitsa kuri iyo konti hari Amadorali ya Amerika, Amapawundi, Amayero, Amadorali ya Canada, hamwe n’Amafaranga y’Amasuwisi yitwa CHF.

"BK Diaspora Banking" ibafasha kandi kohereza amafaranga mu Rwanda ndetse no kubikuza kugera ku madorali ya Amerika 5,000 nta kiguzi baciwe.

Umuntu ufite konti yo kubitsa ya BK Diaspora Banking ahabwa inyungu igera kuri 12% buri mwaka mu gihe cyemeranyijweho, kuva ku kwezi kumwe kugera ku myaka itanu guhera ku muntu ufite amafaranga 300.000 Frw.

Mu gihe konti iri mu madorali umuntu akabitsa ahereye kuri 50,000$ kuzamura, azajya ahabwa inyungu kugeza kuri 1.5% buri mwaka, hamwe n’inyungu ya 8% ku mwaka ku muntu ufite konti yo kwizigamira iri mu mafaranga y’u Rwanda.

Abanyarwanda baba hanze kandi bazajya babasha kwaka inguzanyo mu Madorali no mu Manyarwanda, bakayihabwa vuba bitabaye ngombwa ko bategereza igihe kirekire, bakaba bashobora kwishyura mu gihe kigeze ku myaka 20.

Abakoresha ’BK Diaspora Banking’ bashyiriweho ibihembo

Muri Gashyantare 2021, Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda igamije gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga bakorana na yo, gushora imari mu Rwanda binyuze muri ‘BK Diaspora Banking’.

Muri iyi gahunda yiswe ‘Bank Home and Win big’ izamara amezi atanu guhera muri uku kwezi kwa Mata 2022, BK izahemba abazakoresha neza iyi konti igenewe abantu baba mu mahanga.

Kwitabira aya marushanwa bisaba kuba umuntu akoresha konti ya ‘BK Diaspora Banking’, akabitsaho atari munsi ya miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’iki gihe BK izahitamo abanyamahirwe batatu hakoreshejwe uburyo bwa tombola, abazatoranywa bazahabwa ibihembo birimo amatike abiri y’indeye ya RwandAir yo mu cyiciro cya ‘economic’, baturutse aho bari kugera i Kigali.

Uwatsinze naba ari mu cyerekezo Rwandair itageramo, azagurirwa itike y’indege mu yindi sosiyete.

Hari n’abatsinze bazahabwa amahirwe yo gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ndetse bakishyurirwa amajoro abiri muri One & Only Nyungwe, hamwe n’igiciro cy’urugendo kibagezayo.

Kugira ngo ubashe gufunguza iyi konti ujya ku rubuga www.bk.rw/Diaspora, ukamanura [download] inyandiko iriho, ukayuzuza, ukayijyana kwa noteri kuri Ambasade y’u Rwanda ikwegereye, witwaje fotokopi y’irangamuntu hamwe n’ifoto ngufi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka