BK yatangije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa yo kongerera urubyiruko ubushobozi

Banki ya Kigali (BK) yatangije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko, mu bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi ukora muri banki.

Gutangiza icyiciro cya kabiri cy'amahugurwa byanitabiriwe n'abayobozi b'ibigo by'imari bitandukanye
Gutangiza icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa byanitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’imari bitandukanye

Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa BK, ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023, ku ishami ry’iyo banki riherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, ari naho hari icyo kigo cyagenewe guhugura abakozi (BK Academy).

Abagiye guhugurwa mu gihe cy’amezi atatu ni abasore n’inkumi 25, barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, bakaba bafite ubumenyi butandukanye mu bijyanye n’amasomo bize, bakazahugurwa ku bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi wa banki.

Bamwe mu bagiye guhugurwa bavuga ko nubwo bafite ubumenyi butandukanye, ariko by’umwihariko bari bakeneye kumenya neza imikorere n’imyitwarire by’umukozi wa banki, bakaba biteze ko nyuma y’amahugurwa bazaba bashobora guhangana n’ibibazo byose, bashobora guhurira nabyo mu kazi.

Ni igikorwa cyitezweho kongerera ubushobozi abakozi ba banki
Ni igikorwa cyitezweho kongerera ubushobozi abakozi ba banki

Linkon Mihigo ni umwe mu bagiye guhugurwa, akaba asanzwe ari n’umukozi wa BK, avuga ko asanzwe afite ubumenyi mu bijyanye n’imibare, akaba yiteze ko amahugurwa barimo guhabwa azamufasha kurushaho kunoza akazi.

Ati “Mfite ubumenyi mu bijyanye n’imibare, menyereye gukemura ibibazo kandi ni ibintu maze kubona ko nkunda cyane. Ndizera ko nzabona ibibazo bihari nkabishakira ibisubizo.”

Sacrée Luminaire Umutoneshwa, avuga ko yiteze ko amahugurwa bagiye guhabwa azamufasha kurushaho kumenya uko yashyikirana n’abagana serivisi za banki, bityo bimufashe kuzuza no kunoza inshingano ze.

Ati “Ndi muri BK Academy kugira ngo nige imikorere ya banki, bityo nzabashe kujya mu kazi numva neza ibyo ngiye gukora, mfite ubumenyi bunyemerera kuba nakora mu mashami yose ya banki, bikazamfasha kugira ngo ntange serivisi nziza, kubera ko nzaba nzi ibyo nsobanurira abakiriya bacu.”

Dr Diane Karusisi avuga ko bakeneye abantu bazana udushya muri banki
Dr Diane Karusisi avuga ko bakeneye abantu bazana udushya muri banki

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko Igihugu kiri mu rugendo rw’iterambere, ari nayo mpamvu nyamukuru bahisemo kujya bahugura urubyiruko.

Ati “Turashaka ko batuzanira ibibazo n’ibitekerezo bafite, kuko twebwe tumaze imyaka dukora muri uru rwego hari ukuntu tutakireba kure.A abantu bato, bashya, tubona ko batuzanira udushya, ku buryo tubabwira ngo ntibazatinye kubaza ibibazo no kuduha ibitekerezo bafite, kuko nibyo tubashakaho. Ntabwo dushaka gusa abantu bakora ibyo bababwiye, ahubwo turashaka abantu batuzanira ibintu bishya, tugahanga ibishya nka banki kugira ngo dukomeze dutere imbere.”

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 22 na 25 y’amavuko, bakaba barabahisemo mu bandi barenga 1000, bari basabye ko bakwemererwa kwitabira ayo mahugurwa.

Bitezweho kuzana udushya mu mikorere ya BK kugira ngo ikomeze kugendana n'igihe
Bitezweho kuzana udushya mu mikorere ya BK kugira ngo ikomeze kugendana n’igihe

Icyiciro cya kabiri kije gikurikira icya mbere cyasojwe tariki 17 Ugushyingo 2022, cyari kigizwe n’abasore n’inkumi 25, bari bahawe izina ry’Isonga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka