BK yatangije icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa yo kongerera urubyiruko ubushobozi

Banki ya Kigali (BK) yatangije icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko, mu bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi ukora muri banki.

Bahabwa amasomo atandukanye yiganjemo ajyanye n'imikorere n'imyitwarire y'umukozi wa banki
Bahabwa amasomo atandukanye yiganjemo ajyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi wa banki

Ni amahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa BK, kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, ku ishami ry’iyo banki riherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, ari naho hari ikigo cyagenewe guhugura abakozi (BK Academy).

Abagiye guhugurwa mu gihe cy’amezi atatu ni abasore n’inkumi 26, barangije icyiciro cya kabiri n’icya gatatu bya kaminuza, bakaba bafite ubumenyi butandukanye mu bijyanye n’amasomo bize, bakazahugurwa ku bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi wa banki.

Bamwe mu bagiye guhugurwa baganiriye na Kigali Today, bavuga ko nubwo bafite ubumenyi butandukanye, ariko by’umwihariko bari bakeneye kumenya neza imikorere n’imyitwarire by’umukozi wa banki, bakaba biteze ko nyuma y’amahugurwa, bazaba bashobora guhangana n’ibibazo byose, bashobora guhurira nabyo mu kazi.

Bahugurwa n'abeza mu beza bafite ubunararibonye ku bijyanye n'imikorere n'imyitwarire y'abakozi ba banki
Bahugurwa n’abeza mu beza bafite ubunararibonye ku bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’abakozi ba banki

Larissa Nyiribambe ni umwe mu bagiye gukurikira amahugurwa y’amezi atatu, avuga ko kuva cyera yari asanzwe afite inzozi zo kuzakora muri banki, akaba yiteze byinshi mu mahugurwa bagiye guhabwa, kuko bizamufasha mu buzima bwa buri munsi bw’inshingano yitegura gutangira.

Ati “Icyo niteze kuri aya mahugurwa ni uko azaba ari intangiriro ry’inshingano zanjye muri banki, kuko mu byo batubwiye, batubwiye ko tuziga urwego rw’imari mu Rwanda muri rusange, kugira ngo tubashe kumenya uko ibintu byose bihagaze, hanyuma tube twashobora gufata ibyemezo cyangwa se twashobora gukora akazi kacu ka buri munsi, nyuma y’amezi atatu nkuko bigombwa.”

Emmanuel Mucyo avuga ko impamvu yahisemo kujya gukora mu kigo cy’imari ari uko ibintu byose bikorwa mu buzima bikenera amafaranga.

Emmanuel Mucyo avuga ko impamvu yahisemo kujya gukora mu kigo cy'imari ari uko ibintu byose bikorwa mu buzima bikenera amafaranga
Emmanuel Mucyo avuga ko impamvu yahisemo kujya gukora mu kigo cy’imari ari uko ibintu byose bikorwa mu buzima bikenera amafaranga

Ati “Aya ni amahirwe meza cyane atuma umuntu abasha kumenya byimbitse ibintu bijyanye n’urwego rw’imari, imikorere y’urwo rwego ibasha kugira impinduka ku zindi nzego nyinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Muri ayo mezi atatu nzaba maze kumenya byimbitse ukuntu bakora, iby’ingenzi, ukuntu ibintu byahinduka, nkazakuramo ubumenyi bwamfasha mu kugira impinduka nzana ku isoko kugira ngo ngire icyo duhinduraho, tunazamure urwego rwacu rw’ubukungu nk’Igihugu no muri Afurika muri rusange.”

Uretse abitabiriye amahugurwa bavuga ko bayitezemo kuzabongerera ubumenyi, bamwe mu bitabiriye ibyiciro byabanje, bavuga ko amasomo bahawe ari kimwe mu bibafasha kuzuza neza inshingano zabo mu kazi ka banki.

Audrey Gicundiro Mujiji, ni umwe mu bitabiriye icyiciro cya mbere cyatanzwe mu 2022, avuga ko yayatangiye atazi icyerekezo cy’ibyo ashaka gukora, ariko yamufashije cyane kuko atahakuye ubumenyi bw’urwego rw’imari gusa.

Biteze kuzungukira mu mahugurwa ubumenyi buzabafasha kuzuza inshingano zabo nshya
Biteze kuzungukira mu mahugurwa ubumenyi buzabafasha kuzuza inshingano zabo nshya

Ati “Aguha n’ubundi bumenyi rusange ushobora gukoresha mu kazi, ugira amahitamo meza mu kazi, ariko cyane cyane akaguha n’ubumenyi bwa banki kuko niyo uba ugiye gukorera, ntabwo ari ukuvuga ngo ni BK gusa, ahubwo n’izindi zose. Biragufasha kuko ntabwo biba bivuze ngo wize ubukungu ngo nibwo ujya gukoramo gusa, ahubwo biguha ubumenyi butuma ushobora gukora birenze imbibi z’amasomo yawe.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibereho myiza y’abakozi muri BK, Joseph Gondwe, yababwiye ko babishimiye anabaha ikaze mu muryango mugari wa BK.

Ati “Iyi n’intego yacu mu rwego rwo gushaka impano nshya kugira ngo bihutishe banazamure urwego rw’umunyamwuga n’ubuyobozi muri iki gihugu. Tuzi ko iyo urangije kaminuza uba ufite ubumenyi bw’ibanze, ariko ikiba gikenewe mu Isi y’akazi biba bitandukanye cyane, kuko haba hakenewe byinshi. Aha niho iyi gahunda yaziye.”

Joseph Gondwe avuga ko inshingano za BK ari ugutuma abarimo guhugurwa baba abo bashaka kuba bo
Joseph Gondwe avuga ko inshingano za BK ari ugutuma abarimo guhugurwa baba abo bashaka kuba bo

Arongera ati “Nabizeza ko muri iyi gahunda muzagira amahirwe yo guhura n’abeza mu beza dufite mu kigo, abarimu beza bazabashoboza kugera ku rwego rwo hejuru, muzabona ubumenyi n’ubunararibonye musabwa kugira ngo mube beza. Inshingano zacu n’ugutuma muba abo mushaka kuba bo.”

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 22 na 25 y’amavuko, bakaba baratoranyijwe mu bandi barenga 2500, bari basabye ko bakwemererwa kwitabira ayo mahugurwa.

Icyiciro cya gatatu kije gikurikira icya kabiri cyari kigizwe n’abasore n’inkumi 25, bari bahawe izina ry’Inganji, mu gihe icya mbere nacyo cyari kigizwe n’umubare ungana n’uw’icya kabiri bari barahawe izina ry’Isonga.

Amahugurwa y'amezi atatu kuri gahunda zitandukanye ku bijyanye n'imikorere n'imyitwarire y'umukozi wa banki arimo guhabwa abasore n'inkumi 26 bitegura gukora muri BK
Amahugurwa y’amezi atatu kuri gahunda zitandukanye ku bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi wa banki arimo guhabwa abasore n’inkumi 26 bitegura gukora muri BK
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka