BK yahembye abacuruzi 10 b’inyongeramusaruro barushije abandi guhererekanya amafaranga menshi mu IKOFI

Banki ya Kigali (BK Plc) yahembye abacuruzi 10 b’inyongeramusaruro bahize abandi mu guhererekanya amafaranga menshi hagati yabo n’abahinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IKOFI, muri Poromosiyo izamara amezi atatu guhera muri uku k’Ukwakira 2021.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri BK, Obinina J. Ukwani, ahereza sheki Mukagatare Marie-Merci
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri BK, Obinina J. Ukwani, ahereza sheki Mukagatare Marie-Merci

Iyi poromosiyo yo guha abacuruzi 10 buri kwezi amafaranga ibihumbi 100 (buri umwe umwe) irajyana n’iyo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri wese ahabwa 50,000Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe.

IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, ikaba yarashyiriweho abahinzi by’umwihariko mu rwego rwo kubafasha kubitsa (amafaranga baba bishyuwe iyo bagurishije umusaruro).

Ibafasha kandi kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura inyongeramusaruro (imbuto, ifumbire n’imiti), ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z’imari zituma basaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga poromosiyo yo guhemba abahize abandi mu gukoresha IKOFI, Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko iyi gahunda igamije gushishikariza abahinzi bose mu Rwanda gukoresha iri koranabuhanga, kugira ngo banki ibone uburyo ibateza imbere.

Dr Karusisi yagize ati "Tureba uburyo umuhinzi uri mu IKOFI akoresha amafaranga yishyura umucuruzi w’inyongeramusaruro, tukabasha kubona uwakoresheje IKOFI neza bikaduha amakuru azatuma tumugenera inguzanyo n’ibindi bimubereye.”

Ibi Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Banki ya Kigali, Obinna J. Ukwani yabishimangiye kuri uyu wa kane, ubwo yarimo guhemba abacuruzi b’inyongeramusaruro bakaba ari n’aba ajenti ba IKOFI, barushije abandi mu guhererekanya amafaranga menshi.

Kwani yakomeje agira ati “Turashaka gukoresha aya mezi atatu twongera umubare w’abahinzi bakoresha IKOFI bagura inyongeramusaruro cyangwa bakira amafaranga ku bo bagurishaho ibyo bejeje batayafashe mu ntoki nk’uko biri muri gahunda ya Leta, bikaba bibaha amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo no guhabwa inguzanyo”.

Kwani avuga ko uko abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bakangurira abandi kwinjira muri gahunda ya IKOFI, ari na ko abantu benshi bitaruye serivisi z’imari mu cyaro boroherezwa kubona aho babitsa cyangwa babukiza amafaranga yabo, bikabafasha kwiteganyiriza.

“Banyongereye igishoro, nzatanga serivisi zihuse”, Mukagatare

Uwitwa Mukagatare Marie-Merci w’i Musanze mu Majyaruguru ni we wahagarariye abandi bacuruzi icyenda b’inyongeramusaruro bahize abandi, akaba yaje i Kigali wenyine guhabwa sheki mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19.

Mukagatare ashimira Banki ya Kigali kuba ngo yarahinduriye benshi uburyo bwo kubaho (Transforming life-style) kuko hari abatakivunwa no kwikorera ibifurumba by’amafaranga adafitiwe umutekano.

Mukagatare avuga ko amafaranga ibihumbi 100 BK yamuhembye ari ukumuzamurira umuhate wo gukora, ikaba imwongerereye igishoro, ndetse bigatuma ashobora gutanga serivisi yihuse.

Yagize ati “Nzatanga serivisi yihuse kuko hari igihe umuntu ashobora kukubwira ati ‘mbikuriza amafaranga ibihumbi 70’, iyo utayafite hafi uyasaba undi muntu kugira ngo ayakoherereze, icyo gihe iminota iba iri kugenda, ariko iyo uyafite hafi uhita umuha iyo serivisi ako kanya.”

Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe Ubucuruzi bwa IKOFI, Mutangana Felix avuga ko mu bacuruzi 10 b’inyongeramusaruro batoranyijwe, nta wahererekanyije amafaranga ari munsi ya miliyoni imwe mu mezi atatu ashize.

Gahunda ya IKOFI isanzweho kuva mu mwaka wa 2019, kugeza ubu ikaba imaze kwitabirwa n’abagera hafi ku bihumbi 263 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bagera ku 1,767.

Umuhinzi wese ushaka kwinjira muri iyi gahunda akanda muri telefone ye *774# agakurikiza amabwiriza, ntagombera kuba afite konti muri Banki ya Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka