BK yafunguye ishami ryihariye ry’imiryango itari iya Leta n’amadini
Banki ya Kigali (BK) yafunguye ku mugaragaro ishami ryihariye, rizajya ryita ku miryango itari iya Leta, amadini n’amatorero hamwe na za Ambasade.

Ni ishami ryafunguwe mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, mu nyubako ya Kigali Heights, ahasanzwe hakorera ishami rya BK rya Kacyiru.
Iri shami riri muri gahunda yo kurushaho korohereza abakiriya ba BK kubona serivisi zinoze kandi zihuse hagamijwe kubarinda gutegereza umwanya munini muri banki.
Ni ishami ryiza rifite ahantu hisanzuye hazajya hatangirwa serivisi z’umwihariko, abakeneye gukoresha ikoranabuhanga bakarikoresha mu buryo bwiza kandi bishimiye.
Harimo aho gutangira serivisi zo kuvunjisha amafaranga abakeneye Amanyarwanda bakayahabwa kandi ku giciro cyiza. Hari aho gutangira inama, n’abakeneye kwitabwaho by’umwihariko bakazajya babona iyo serivisi.
Ku miryango itari iya Leta cyangwa abanyamadini bakunda gusubika ibikorwa byabo bitewe n’uko inkunga yatinze kubageraho, bazajya bafashwa kubona amafaranga bazajya bishyura ari uko ayo bari bategereje abagezeho.

Bamwe mu bafite imiryango itari iya Leta n’abanyamadini baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko ishami bafunguriwe riziye igihe, kuko rizabafasha muri byinshi birimo no kudatakaza igihe.
Padiri Callixte Ukwitegetse ukorera ubutumwa muri Don Bosco Gatenga, avuga ko ishami ryafunguwe rizabagirira akamaro cyane.
Ati "Rizatugirira akamaro, cyane cyane twe abadafite igihe kinini, kuko batubwiye ko hatazajya haba hari abantu benshi kandi bafite serivisi zihuta kurusha ahandi."
Arongera ati "Urabizi ko iyo wihuta ugasanga hari abantu batatu imbere yawe ntabwo biba byoroshye, kuko n’iminota itanu uhasize uba utaye igihe."
Umuyobozi Mukuru wa Trocaire mu Rwanda, Marleen Levina Masclee, avuga ko bitewe n’uko nta mwanya munini baba bafite bakaba nta shami ry’umwihariko ribegereye, byabatwaraga umwanya munini ku buryo biteze ibisubizo ku ryafunguwe kubera ko ryabegerejwe.
Ati "Imbogamizi zari zihari mbere ni ukujya mu Mujyi gushaka serivisi, byadutwaraga umwanya munini kugira ngo tubone serivisi zisanzwe, ariko ubu hari igihe kinini kigiye kuzigamwa, tuniteze ko serivisi zizarushaho kuba nziza."

Umuyobozi w’ishami rya BK rishinzwe kwita ku miryango itari iya Leta, amadini hamwe na za Ambasade, Denis Gahizi, avuga ko iryo shami rizibanda cyane ku gufasha abakiriya babo muri gahunda zitandukanye, ku buryo biteze ko rizatuma amadevize yiyongera, kubera ko imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ari imwe mu yinjiza cyane amadevize mu gihugu.
Ati "Abo ni abantu beza bo kwitaho ukabaha serivisi nziza, ukabitaho by’umwihariko kugira ngo bashobore kuba hafi yawe. Iyo ubafite icya mbere ni uko bakwisangaho, bakabona utabafata nk’ababonetse bose."
Yungamo ati "Iyo ubitayeho by’umwihariko bakorana nawe cyane, ubona amafaranga meza babitsa kandi ukanabona amadevize nka banki."
Ubuyobozi bwa BK buvuga ko abari mu byiciro ishami ryafunguwe rizajya ryitaho, bazakomeza koroherezwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo barusheho kwibona muri iyo banki.


Ohereza igitekerezo
|