BK TecHouse na RTN biragufasha kwishyura amafaranga y’ishuri utagiye kure
Ikigo BK TecHouse hamwe n’icyitwa Rwanda Telecentre Network (RTN), bitanga serivisi z’ikoranabuhanga, byagiranye amasezerano yo gukoresha aba ajenti (agents) basanzwe batanga servsie zitandukanye z’ikoranabuhanga, harimo n’izo ku rubuga Irembo, kugira ngo baruhure abakoraga ingendo ndende bajya kwishyura amafaranga y’Ishuri.
BK TechHouse (kimwe mu bigize BK Group), isanzwe ifite ikoranabuhanga ryitwa UrubutoPay rifasha ababyeyi kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri (minerivale), bakoresheje telefone (gukanda *775#) cyangwa gukoresha imiyoboro ya banki.
Ikigo RTN kugeza ubu gicunga abajenti barenga 4,000 bari hirya no hino mu Gihugu, bakaba batanga serivisi z’ibigo bitandukanye harimo n’Izirembo, muribo aba agents 1,600 bakoresha ikoranabuhanga rya RTN ryitwa Iteme, rihuza serivisi zitandukanye harimo n’iz’amabanki.
Ubufatanye bwa BK TecHouse na RTN bugiye kuruhura ababyeyi bari bagikora ingendo ndende, bajya kwishyura amafaranga y’ishuri, kuko ngo barimo abataramenya gukoresha UrubutoPay.
Ubusanzwe umubyeyi ufite umwana wiga kure cyangwa hafi, iyo ashatse kumwishyurira, arabanza akajya ku ishuri kubaza ayo agomba kwishyura, bakamuha nimero ya Konti muri banki ajya gushyiraho amafaranga, akagarukana inyemezabwishyu ku ishuri bakabona kwemeza ko umwana akomeza kwiga.
Muri ubu bufatanye, umwajenti azajya yakira amafaranga y’ishuri, amwishurire, ahite aha umubyeyi icyemeza ko iryo shuri ryakiriye minerval y’umwana ndetse ryanamwanditse, bitamusabye gukora ingendo zo kujya no kuva kuri banki cyangwa kuri iryo shuri.
Umuyobozi wa BK TecHouse, Déo Massawe, agira ati "Ababyeyi ntibagomba kujya kure y’aho batuye, si ngombwa kujya gutonda imirongo muri banki, ahubwo bareba umwajenti hafi aho, kandi ku ishuri na ho bahita babibona ku buryo umubyeyi ahita atahana inyemezabwishyu akisubirira mu mirimo."
Umuyobozi wa RTN, Paul Barera, avuga ko umubyeyi yaba afite amafaranga kuri konti muri Banki, kuri Mobile Money cyangwa ayatwaye mu ntoki, aza akayaha umwajenti uhita ayishyura ku ishuri umwana yigaho, kandi serivisi ikaba ihabwa amashuri ku buntu.
Ku mwajenti na ho umuntu usabye iyo serivisi ngo ntahendwa cyane, kuko biterwa n’ingano y’amafaranga yishyuwe, aho amake ashoboka ari 150Frw, mu gihe uwishyuye arenze Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, ngo ayishyurira atarenze 1,500Frw.
Massawe agira ati "Umuturage uri mu cyaro, adafite telefone, ashobora kureba umwajenti uri hafi aho akishyura. Icyo bidufasha natwe ni ugutanga serivisi nziza ku mubyeyi hamwe no ku mashuri dusanzwe dukorana."
BK TecHouse ivuga ko kugeza ubu amashuri 450 ari yo arimo kwishyurwa binyuze mu ikoranabuhanga ry’UrubutoPay, ariko iki kigo kikaba cyizeza ko mu mwaka utaha wa 2024 kizaba cyamaze kugeza iryo koranabuhanga mu mashuri arenga 1,000.
Kugira ngo Ishuri rigire UrubutoPay muri mudasobwa zaryo, bisaba kugira konti muri Banki ya Kigali na Umwarimu SACCO, ariko na BK TecHouse ngo igiye gukorana n’andi mabanki kugira ngo abantu badakomeza kugorwa no kwishyura minerivale y’abana.
Ohereza igitekerezo
|