BK na Inkomoko batangije icyiciro cya karindwi cya ‘Urumuri Initiative’

Banki ya Kigali (BK) ifatanyije n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, Inkomoko Entrepreneur Development, batangije icyiciro cya karindwi cya Urumuri Initiative, kizahugurirwamo ba rwiyemezamirimo 25 bari mu bijyanye n’ubuhinzi.

Ba rwiyemezamirimo barimo guhugurwa uko barushaho kubyaza imishinga yabo umusaruro
Ba rwiyemezamirimo barimo guhugurwa uko barushaho kubyaza imishinga yabo umusaruro

Bose uko ari 25 bafite ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhinzi, by’umwihariko bukorwa hagamijwe kurengera ibidukikije, bakazahabwa amahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu, hanyuma abafite imishinga imeze neza kurusha iyindi bakazahabwa n’ubufasha buzatuma ibikorwa byabo birushaho gutera imbere.

Mu gihe cy’amezi atandatu, ba rwiyemezamirimo bazahabwa amahugurwa atandukanye arimo ibijyanye no gucunga imari, kumenya gukora ubucuruzi, bikaziyongeraho andi bazahabwa na Inkomoko.

Nyuma y’amahugurwa hazatoranywamo imishinga 10 cyangwa ikanarenga, ubundi bakazahabwa inguzanyo itagira inyungu na Banki ya Kigali, binyuze mu ishami ryayo rya BK Foundation, izatanga Miliyoni zirenga 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, zizasaranganywa abazaba batsinze.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagiye guhugurwa, bavuga ko biteze ko bizabafasha kumenya aho bafite intege nke, bakahazamura.

Abafite imishinga imeze neza kurusha iyindi bazahabwa inguzanyo bazishyura nta nyungu
Abafite imishinga imeze neza kurusha iyindi bazahabwa inguzanyo bazishyura nta nyungu

Gisele Teta, afite umushinga witwa Banana Fibers Seed Bug, ujyanye no gukora ibihoho bikozwe mu birere mu rwego rwo kurengere ibidukikije kuko byo bishobora kubora, hagamijwe gusimbura amasashi asanzwe akorweshwa mu rwego rw’ubuhinzi, avuga ko nubwo abantu bose bahagurukiye kurwanya ibyangiza ibidukikije, ariko nta wigeze atekereza uburyo byo gukora ibihoho mu birere.

Ati “Mu mushinga wanjye ikintu cya mbere nteganya muri aya mahugurwa, ni ukureba aho mfite intege nke, nkabaza umujyanama mu by’ubucuruzi akamfasha kuhazamura. Ikindi ndanateganya ko nanjye nabona kuri iyo nguzanyo nkaba nazamura ubucuruzi bwanjye, nkongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo nkora, ndetse no kongera isoko.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bijyanye no kurengera ibidukikije muri BK Foundation, Collins Kinoti, avuga ko nyuma y’amahugurwa BK izatanga inguzanyo itagira inyungu, isaga Miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, ku bazagaragaza imishinga imeze neza kandi yiteguye kurusha iyindi.

Ati “Umwihariko w’iki cyiciro ni uko BK ishaka kugira uruhare rwayo mu gikorwa cyo kurengera ibidukikije, ikibazo gihangayikishije Isi muri iyi minsi. Twizera ko iki cyiciro gifite umwihariko kubera ko kizagira uruhare mu bucuruzi, kandi bukorwa hagamijwe kugira ngo harengerwe ibidukikije.”

Collins Kinoti
Collins Kinoti

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi mu Inkomoko, Helle Dahl Rasmussen, avuga ko ibyo bakora ari ugufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse, kugira ngo babafashe kurushaho kugira ubumenyi bwo kwihangira imirimo, ndetse no kwiteza imbere.

Ati “By’umwihariko kuri 25 batoranyijwe tugiye kubafasha mu gihe cy’amezi atandatu, aho bazahabwa amahugurwa, buri wese azahabwa umujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi, uzamukurikirana muri urwo rugendo. Icyo bazabakorera ni ukureba uko imishinga yabo ihagaze, mu bijyanye n’imari n’ubucuruzi, bakazabereka icyo bakora kugira ngo ubucuruzi bwabo burusheho gutera imbere.”

Guhera mu 2017, ibinyujije mu Urumuri Initiative, BK imaze gutanga inguzanyo zingana na 184,500,000Frw, zahawe ba rwiyemezamirimo 37.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka