BK izahemba umushinga uzagaragaza agashya muri Miss Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, aratangaza ko ikigo cy’imari abereye umuyobozi, kizahemba umushinga uzagaragaza agashya, w’umukobwa uri mu bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.

BK yanageneye impano abakobwa bose uko ari 19 bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda
BK yanageneye impano abakobwa bose uko ari 19 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

Dr Karusisi yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, ubwo abakobwa 19 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda, basuraga BK, mu rwego rwo kumenya byinshi mu mikorere y’iyo Banki, nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Miss Rwanda 2022.

Mu ijambo riha ikaze abarimo guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa BK, yagarutse ku mikorere y’iyo Banki, ababwira ko akazi kayo ari ako guhindurira ubuzima abakiriya babo kuko umuntu ubagezeho bamufasha kwagura ibikorwa bye, ari nako yagura imitungo ye, kugira ngo arusheho guteza imbere umuryango we.

Ati “Twebwe nka BK, twashatse gufatanya na Miss Rwanda kuko tubona ko ari igikorwa cyiza, mwebwe nk’abakobwa muri 19, ariko hari abakobwa wenda bagera kuri Miliyoni hano mu Rwanda no hanze y’u Rwanda babareberaho, babona ko muri beza, ariko banabona ko mufite ibitekerezo byiza byubaka igihugu”.

Dr Karusisi yavuze ko abagore bishimira intambwe bamaze kugeraho ariko kandi ngo baracyafite byinshi byo gukora
Dr Karusisi yavuze ko abagore bishimira intambwe bamaze kugeraho ariko kandi ngo baracyafite byinshi byo gukora

Akomeza agira ati “Nicyo gituma dushaka gufatanya namwe, kuko tuzi ko hari abantu benshi bari hanze aha babareberaho, ikindi dukorana na Miss Rwanda, n’ugutera inkunga umushinga uzagaragara ko ufite agashya. Twe nka BK twemera ko kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, biterwa n’abantu bahanga imishinga ifite udushya, nicyo gituma twifuza gukorana na Miss Rwanda, umuntu uzatwereka umushinga ufite udushya twinshi, n’ibintu dushaka gushyigikira”.

BK ifite ikipe izakurikirana imishinga yose y’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ikaba ariyo izahitamo umushinga ufite agashya kurusha iyindi, ukazaterwa inkunga mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’ubw’amafaranga, kugira ngo ufashwe gushyirwa mu bikorwa.

Darina Kayumba ni umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko urugendo bakoreye muri Banki ya Kigali barwungukiyemo byinshi kandi by’ingirakamaro, ariko kandi ngo hari aho ibiganiro bagiranye n’Umuyobozi Mukuru byamukoze.

Ati “Kubera impanuro yaduhaye, byatumye nongera gutekereza ku mushinga wanjye, kugira ngo ndusheho kuwukomeza kandi ukagaragarira buri wese”.

Banafashe amafoto bari kumwe n'abakozi ba BK
Banafashe amafoto bari kumwe n’abakozi ba BK

Mugenzi we witwa Kevine Ikirezi Musoni, ati “Yaduhaye impanuro ku buryo umushinga mwiza ugomba kuba umeze, ngiye kunonosora uwanjye birushijeho kugira ngo uzahindure byinshi ku gihugu, kandi nanjye umbyarire umusaruro”.

Biteganyijwe ko abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, umwiherero bamazemo igihe cy’icyumweru uzarangira tariki ya 20 Werurwe 2022, nyuma y’umunsi umwe uwegukanye ikamba amaze kumenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuko n’ibindi bihugu bivuga,u Rwanda rugira abakobwa beza cyane.Ubwiza ni impano ikomeye Imana yabahaye.Ni gute bayishimira?Abakobwa beza bakwiye nabo gushaka imana cyane,bakirinda gukora ibyo itubuza.Urugero,bakirinda ubusambanyi.Mu maso y’imana,umuntu mwiza ni uyumvira,akayikorera.Urugero ni bariya bakobwa bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana,nkuko Yesu yabisabye abakristu nyakuli bose.

nyemazi yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka