BK Group yatangaje ko yungutse ku rugero rwa 40% mu gihembwe cya mbere cya 2022

Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, Ikigo cy’Ubwishingizi (BK General Insurance) hamwe n’icy’ikoranabuhanga (BK Techouse), byatangaje ko byungutse Amafaranga y’u Rwanda miliyari 15 na miliyoni 600 (angana n’amadolari miliyoni 15.3$) mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2022, akaba yariyongereho 40% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

BK Group yungutse ku rugero rwa 40% mu gihembwe cya mbere cya 2022
BK Group yungutse ku rugero rwa 40% mu gihembwe cya mbere cya 2022

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize wa 2021 BK Group, yari yabonye inyungu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 11 na miliyoni 200. BK Group ivuga ko uku kunguka ari inkuru nziza ku bakiriya bazaza bayigana bashaka inguzanyo, ndetse n’abanyamigabane bazasangira iyo nyungu uko igenda iboneka.

BK Group ishimira abatanga serivisi zayo muri rusange bakoze ibishoboka byose bagatanga inguzanyo nyinshi ku bashoramari n’abandi bacuruzi, ari na ho hakomoka inyungu ariko hakabaho no kongera ibikorwa by’iterambere mu Gihugu.

Umuyobozi wa BK Group, Dr Diane Karusisi yagize ati “Ni ibintu bishimishije cyane cyane ku banyamigabane kuko iyo nyungu ari iyabo, ituruka mu gutanga serivisi nziza ku bakiriya bacu iyo twatanze inguzanyo nyinshi, abakiriya bacu na bo babyungukiramo kuko akenshi inguzanyo itangwa ku bakora ubucuruzi”.

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022 Banki ya Kigali yatanze inguzanyo zingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 987 na miliyoni 400, akaba yariyongereho miliyari 89 na miliyoni 700 ugereranyije n’inguzanyo zatanzwe mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize.

Umuyobozi muri BK ushinzwe Imari, Nathalie Mpaka yakomeje asobanura ko abakiriya babikije amafaranga agera kuri miliyari 1,026 na miliyoni 300 mu gihembwe cya mbere cya 2022, avuye kuri miliyari 843 na miliyoni 400 yabikijwe muri iyo Banki mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021.

Umuyobozi wa BK Group, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi wa BK Group, Dr Diane Karusisi

Ibi bikorwa biri mu byatumye imari shingiro ya BK Group (Total Assets) mu gihembwe cya mbere cya 2022 izamuka ikagera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 1,698 na miliyoni 700, ivuye kuri miliyari 1,388 mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Amafaranga abanyamigabane bahawe (Shareholders Equity) yiyongereye ku rugero rwa 10.8% kuko yavuye kuri miliyari 264 na miliyoni 900 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021, agera kuri miliyari 293 na miliyoni 600 mu gihembwe cya mbere cya 2022.

Dr Diane Karusisi yizeza abanyamigabane ko BK Group izakomeza kunguka bakabona inyungu n’ubwo ari mu bihe bikomeye by’ubukungu butifashe neza, kuko ifaranga rigenda rita agaciro.

Inyungu nyinshi abakiriya n’abanyamigabane ba BK ngo bayiteze mu ishoramari bashyize mu kwitegura CHOGM, ikaba ari inama ya mbere nini u Rwanda ruzakira nk’uko bitangazwa na Dr Karusisi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda bashoye mu guhindurira izina Kigali Arena ikitwa BK Arena, na byo birimo inyungu kuko Ibigo bigize BK Group byose bizarushaho kumenyekana bikitabirwa cyane cyane mu rubyiruko.

Avuga ko hazabera imikino n’imyidagaduro myinshi, abifuza kugura no kwishyura ibintu na serivisi zitandukanye bakazaba bakoresha ikarita nshya ya Visa yitwa BK Arena Card.

Umuyobozi muri BK ushinzwe Imari, Nathalie Mpaka
Umuyobozi muri BK ushinzwe Imari, Nathalie Mpaka

Ibigo bya BK Group byose bizaba bifitemo uruhare kuko uretse iyo karita ifasha kugura ibintu bitandukanye ‘ku giciro cyiza’, ikoranabuhanga rya BK Techouse ni ryo rizajya rikoreshwa mu kugura amatike yo kwinjira muri BK Arena, hakazaba hanatangirwa serivisi z’ubwishingizi za BK Insurance.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko ibigo byiteza imbere,ariko abanyamuryango babyo iyo nyungu ntibagereho,ibyo bigo byakagombye kujya bigenera abanyamuryango agahimbazamusyi kuko nabo baba babigizemo uruhare ngo ibyo bigo byiteze imbere,murakoze.

NTAGNZWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka