BK Group yashinze Umuryango uteza imbere imibereho myiza

BK Group yatangije Umuryango witwa BK Foundation uteza imbere imibereho myiza, ukaba ugiye kongerera imbaraga gahunda zari zisanzwe zunganira Leta mu bijyanye n’Uburezi, Guhanga udushya no Kubungabunga ibidukikije.

BK Group isanzwe ifite ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu kwivuza, gufasha abana batishoboye kwiga, gutanga igishoro ku bagore n’urubyiruko, ndetse no kwigisha abanyeshuri ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana avuga ko mu byagezweho harimo igikorwa cyo kuzamuka umusozi wa Karisimbi, aho abakigiyemo bashoboye gukusanya Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 60, akaba yarahawe abanyeshuri baba mu mudugudu w’impfubyi za Jenoside uri i Rwamagana witwa ’Agahozo Shallom Youth Village’.

Habyarimana avuga ko BK Group ikomeje gahunda zitandukanye zigamije gufasha abagore kubona imari, zirimo ’BK Urumuri’ na ’Zamuka Mugore’, ndetse ko banafashije abanyeshuri 40 kumenya ikoranabuhanga no gukoresha za robo (robot).

Habyarimana agira ati "Turifuza gukomeza kugaragaza uruhare rwacu mu guteza imbere Umuryango nyarwanda, tukifuza kuwubaka mu buryo burambye, ni yo mpamvu uyu munsi twashinze BK Foundation izakomeza ibi bikorwa kandi ikabikora mu buryo bwisumbuyeho."

Beata Habyarimana, CEO BK Group
Beata Habyarimana, CEO BK Group

BK Foundation izateza imbere ibikorwa byayo binyuze mu nkingi y’Uburezi (Education), Guhanga Udushya (Innovation) no Kubungabunga ibidukikije (Environmental Conservation), bikaba bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.

Mu burezi, uyu muryango uzibanda ku gufasha ibigo birera abana b’incuke, guhugura abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’imikoreshereze y’imari hamwe n’abo mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Mu bijyanye no guhanga udushya BK Foundation uzashyigikira urubyiruko rushaka ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’imari n’imibanire ndetse no kurengera ibidukikije.

Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, uyu muryango uzateza imbere imishinga yo gutunganya ibishingwe n’imyanda bikavugururwamo ibindi bikoresho, kwita ku masoko y’amazi hamwe no gutera ibiti mu mijyi.

Marc Holtzman, atangiza BK Foundation kuri uyu wa Kane
Marc Holtzman, atangiza BK Foundation kuri uyu wa Kane

Umuryango BK Foundation uteganya gukoresha amafaranga uzajya uvana mu mashami ane agize BK Group nka Banki ya Kigali, BK Capital, BK TechHouse na BK General Insurance, buri kigo kikazajya gitanga 1% by’inyungu kibona buri mwaka.

By’umwihariko ku nshuro ya mbere nyuma yo gushinga BK Foundation, uwo muryango uzatangirana n’Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe yabonetse mu mwaka ushize wa 2022.

BK Foundation ubu irayoborwa na Ingrid Karangwayire nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uzaba afite mu nshingano gushaka ahantu hatandukanye hakomoka amikoro.

Umuhango wo gutangiza BK Foundation witabiriwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetse ya BK Group, Marc Holtzman ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Beata Habyarimana, hamwe n’abayobozi b’ibigo bine biyigize ndetse n’abashyitsi batandukanye.

Inama yo gutangiza Umuryango BK Foundation
Inama yo gutangiza Umuryango BK Foundation

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman yizeza ko hirya no hino ku Isi hari abagira neza benshi (Philanthropists) bashobora kuzajya bunganira gahunda za BK Foundation.

BK Foundation izajya ikorana n’ibigo hamwe n’indi miryango, isanzwe ishyira mu bikorwa gahunda za BK Group zigamije guteza imbere imibereho myiza.

Abayobozi ba BK Group n'amashami yayo
Abayobozi ba BK Group n’amashami yayo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka