BK Group yabonye inyungu ya miliyari 43.5Frw mu mezi 9

Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, BK Insurance, BK Capital na BK TechHouse byatangaje inyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 43 na miliyoni 500 byabonye mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2022.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Uwamaliza Habyarimana avuga ko bashimishijwe n’iyi nyungu yazamutseho 18.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021.

BK Group ivuga ko hari icyizere ko inyungu izasangizwa abanyamigabane bayo iziyongeraho 20% ikagera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 60 mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

umuyobozi mukuru wa BK Group Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Uwamaliza Habyarimana

Beata Habyarimana yakomeje agira ati "BK Group izakomeza kugera ku byifuzo by’abanyamigabane, dufite icyizere gikomeye cy’uko bazakomeza kugira urwunguko, dushingiye kuri iyi mikurire y’inyungu ikomeza kuzamuka."

Avuga kandi ko banashingira ku mishinga BK Group ifite, n’ubwo ngo barimo gukorera mu mizamukire y’ubukungu itoroshye muri iki gihe.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko inyungu yabonetse cyane bitewe n’inguzanyo nyinshi zatanzwe, imari yashowe mu mikoranire n’izindi banki, ndetse no kwiyongera k’ubwizigame bw’abakiriya.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Dr Karusisi avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya ’BK App’ na ’internet banking’ birushaho gufasha abantu kwizigamira, n’ubwo ngo hakiri imbogamizi y’uko telefone zigezweho (smart phones) zifitwe n’abatarenga 25% mu Gihugu.

BK Group yanatanze by’umwihariko ishusho y’igihembwe cya Gatatu cy’umwaka wa 2022 (Nyakanga-Nzeri), aho inyungu yabonetse yazamutseho 8.6% ikangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 15 na miliyoni 200.

BK Group ivuga ko habayeho kwiyongera kw’imari shingiro ku rugero rwa 13.4% mu gihembwe cya Gatatu cya 2022 aho yarenze miliyari 1,755Frw.

Muri icyo gihembwe hatanzwe inguzanyo igera kuri miliyari igihumbi na 32 (ikaba yariyongereyeho 4.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021).

Mu gihembwe cya Gatatu cya 2022 kandi, BK Group yakiriye ubwizigame bw’abakiriya bw’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 1,127, akaba yariyongereye ku rugero rungana na 21.5%.

BK Group ivuga ko mu byerekana ko izakomeza gukora yunguka harimo ubwiyongere bw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku bikorwa by’Abaturarwanda.
avuga ko bashimishijwe n’iyi nyungu yazamutseho 18.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka