Bizihije umunsi mpuzamahanga w’Ingoro ndangamurage bakora umuganda ahibasiwe n’ibiza

Umunsi mpuzamahanga w’ingoro ndangamurage wizihizwa tariki ya 18 Gicurasi buri mwaka, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Karongi, abawitabiriye bifatanya n’abaturage baho mu gikorwa cy’umuganda, batunganya ahibasiwe n’ibiza.

Basuye Ingoro ndangamurage ya Karongi
Basuye Ingoro ndangamurage ya Karongi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yifatanyije n’abaturage b’aka karere gukora umuganda ahibasiwe n’ibiza, mu rwego rwo kurengera ibidukikije anafungura ku mugaragaro imurika rishya, ryo mu Ngoro y’Ibidukikije.

Minisitiri Bizimana yabwiye abaturage ko bagomba kwita ku mateka, bakayabungabunga ndetse bakanayamenya kugira ngo hatazagira uyagoreka.

Kuri uyu munsi hashyikirijwe impamyabushobozi abakozi b’Inteko y’Umuco, bayobora abasura ingoro ndangamurage, bahuguwe miu rurimi rw’amarenga mu Kinyarwanda.

Bakoze umuganda ahibasiwe n'ibiza
Bakoze umuganda ahibasiwe n’ibiza

Intebe y’Inteko mu Nteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yatangarije Kigali Today ko uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Karongi, mu rwego rwo gutaha ku mugaragaro ibikorwa biri mu ngoro y’ibidukikije, no kwifatanya n’abaturage bahuye n’ibiza babashishikariza kwita ku bidukikije.

Ati “Ingoro Ndangamurage w’Ibidukikije iri muri Karongi, nka kamwe mu turere twahuye n’ibiza, twifatanyije n’abahatuye mu gukora umuganda tubakangurira kubungabunga ibidukikije”.

Mu ngoro umunani zibarizwa mu Rwanda, imwe muri zo iba i Karongi. Ni yo yonyine yo muri iki cyiciro iba ku Mugabane wa Afurika. Ni ingoro ibarizwamo ibimera abakera bifashishaga mu buvuzi, umuco n’izindi ngeri zitandukanye z’imibereho.

Imurika ryo muri iyi ngoro, rigizwe n’ibintu ndangamateka, ibisigaratongo n’amafoto birenga 10,000 bigaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, mbere y’umwaduko w’abazungu ndetse na nyuma yaho.

Uyu umunsi watangiye kwizihizwa mu 1977. Mu Rwanda, uyu munsi urizihirizwa rimwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurage, wo usanzwe wizihizwa ku wa 18 Mata buri mwaka. Ufite insanganayamatsiko igiria iti “Uruhare rw’ingoro ndangamurage mu iterambere rirambye”.

Imwe mu ngoro y'amateka y'u Rwanda iri i Huye
Imwe mu ngoro y’amateka y’u Rwanda iri i Huye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka