Bizeye ko amakosa y’ubushize atazagaragara mu byiciro bishya by’ubudehe

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe kuko birimo ibisubizo by’ibibazo byari bibabangamiye byaterwaga n’imiterere y’ibyiciro by’ubudehe by’ubushize.

Abaturage bishimiye ibyiciro bishya by'ubudehe
Abaturage bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe

Ibyo barabivuga nyuma yo gusobanurirwa uko ibyiciro by’ubudehe bishya biteye, urugero ni aho bitari ngombwa ko abantu bose bo mu muryango bajya mu cyiciro kimwe nk’uko byari bimeze mbere, igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro kikaba kirimo gukorwa ubu.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko icya mbere bishimiye muri ibyo byiciro bishya ari uko abana bakuru mu miryango bemerewe guhabwa ibyiciro byabo aho kugira ngo bakomeze kubarwa ku miryango yabo, nk’uko Uwitonze Christine wo mu murenge wa Shyogwe abisobanura.

Agira ati “Ibi byiciro biranshimishije cyane kuko mfite abana bakuru, hari uw’imyaka 20 n’uw’imyaka 22, ubu bemerewe kuba bahabwa ibyiciro byabo mu gihe mbere bitashobokaga. Bizatuma biyishyurira mituweri na ho jyewe ndwane no kubona iy’abana bato mu gihe mbere nagombaga kubishyurira bose bikamvuna”.

Ati “Ubu umwe muri abo bakuru yamaze kwandikwa ku cyiciro cye kuko ubu abaturage barimo gushyirwa mu byiciro, ndumva n’undi azahabwa icye kuko akenshi bataba bahari. Ni ibyo kwishimira rero kuko bitandukanye n’ibyubushize”.

Tuvindimwe Philemon na we avuga ko amakuru yatanze yanditswe uko yayatanze, bityo ko icyiciro cy’ubudehe bazamuha kizaba gihwanye n’imibereho ye, mbere ngo ntibyari byakozwe neza.

Ati “Icyiza ubu ni uko witangira amakuru y’imibereho yawe agahuzwa n’icyiciro cy’ubudehe gishya kandi abaturanyi baba bahari bakabyemeza cyangwa bakakunyomoza bityo umuntu agahabwa icyiciro kimubereye. Mbere hari ibitari binoze kuko nkanjye nari nashysizwe mu cyiciro cya kabiri, ariko nyuma ngiye gushaka mituweri barebye mu mashini bansaga mu cya gatatu kandi ndi nyakabyizi, no kubihinduza biranga ariko ubu nizeye ko bizakorwa neza”.

Ibyiciro by’ubudehe bicyuye igihe byari bine byitiriwa imibare kuva kuri rimwe (1) kugeza kuri kane (4), abakene cyane bakaba babarizwaga mu cyiciro cya mbere na ho abakire cyane bakabarirwa mu cya kane, none ibyiciro bishywa byiswe inyuguti ari zo A, B, C, D, E ni ukuvuga ko ari bitanu, abakire cyane bari muri A na ho abakene cyane bakaba muri E.

Ikindi abantu bishimira cyane ni uko ibi byiciro bishya by’ubudehe bitazashingirwaho mu guha inguzanyo abanyeshuri bajya kwiga muri kaminuza, ahubwo hazashingirwa ku bushobozi bwabo mu myigire.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignacienne Nyirarukundo, asaba abaturage gutanga amakuru y’ukuri kuko uzabeshya bizamugiraho ingaruka.

Ati “Abaturage barasabwa gutanga amakuru y’ukuri kuko uzabeshya abigendereye ashaka kuyobya igenamigambi ry’igihugu na we bishobora kumugiraho ingaruka, Bizashingira ku byo umuntu afite uyu munsi bishobora kubyazwa umusaruro bikaba byamugiririra umumaro, uwabihisha rero kandi hari uwagombaga kumufasha kubibyaza umusaruro, urumva ko kubeshya nta nyungu yabikuramo”.

Gahunda yo gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bishya yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukuboza mu gihugu hose ikazageza ku itariki 6 Ukuboza 2020, gusa ngo na nyuma uwakwifuza kugira ibyo ahindura ku makuru yatanze yemerewe kubikora, kuko ngo hari abantu badakunda kuvugira imitungo yabo yose mu ruhame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

muraho ndabona ibibyiciro byarapfuye pe !!! ni muve hejuru mugere mucyaro umuntu ntakintu agira uretse agasambu kamwe nako gato cyane akuramo ibijumba byokurya ntakindikintu kimwinjiriza nonebamusize muri c kuko batamushira muri d abayobozibanga kobabamo benshi .kandi tuzineza ko ikiciro cya d ari umuntu winjiza byibuze 45000-65000rwf namwe munyumvire . bayobozi murebe neza!!! murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

YEWE NJYE NDABONA BYARAPFUYE KARE NONE SE KOKO URAFATA UWINJIZA IBIHUMBI 65 UKAMUHUZA N’UWINJIZA 600 MRUMVA MWE ABA BANTU BAHUJE IMIBEREHO KOKO?ESE UMUGORE N’UMUGABO BOSE BINJIZA MUBABARURA MUTE?UMUPFAKAZI WIRWARIZA KURI KIMWE CYOSE AHEMBWA 100 AFITE ABANA NKA 4 BAMUHANZE AMASO NTA SAMBU NTA KINDI KIMWINJIRIZA AGASHYIRWA MU CYICIRO CYA b UBWO KOKO BIRASOBANUTSE?

UD yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Njye ndabona iyi gahunda yarabayemo imbogamizi nyinshi kuko nkubu I Kizibere mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango nta muntu number urashyirwa mu cyiciro cy’ubudehe;keretse nibongera iminsi.

Niragire Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka