Biyitiriye amwe mu masibo y’Inkotanyi kugira ngo bihute mu mihigo

Abakozi bo mu Karere ka Nyaruguru biyitiriye amasibo y’Inkotanyi zari mu Nteko ishinga amategeko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, kugira ngo bihute mu mihigo.

Abakozi b'akarere ka Nyaruguru biyemeje kwisanisha n'amawe mu masibi y'Inkotanyi nyuma yo gusura Ingoro y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Abakozi b’akarere ka Nyaruguru biyemeje kwisanisha n’amawe mu masibi y’Inkotanyi nyuma yo gusura Ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Ni nyuma y’uko mu kwezi kwa Kanama basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ari na ho babwiwe iby’ayo masibo ari yo Simba, bivuga Intare, Chui bivuga Ingwe, Tigers umuntu yagereranya n’Insamagwe, na Eagles bivuga Kagoma.

Ayo masibo y’Inkotanyi yari agizwe n’abasirikare 600, ariko bonyine bahanganye n’abasirikare ibihumbi 12 mu Mujyi wa Kigali, ntibabatsimbura kugeza ubwo nyuma y’iminsi ine Inkotanyi zindi zaturutse ku Murindi zabagezeho zikabatera ingabo mu bitugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, asobanura uko bigabanyije mu masibo yitiranwa n’iriya mitwe y’Inkotanyi.

Agira ati “Imihigo ijyanye n’ubukungu twayishyize mu isibo ya Simba, ijyanye n’imibereho myiza tuyishyira mu ya Eagles, ijyanye n’imiyoborere myiza ijya mu isibo ya Tigers.”

Bashyizeho kandi n’isibo y’umwihariko yo guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bise Chui. Uretse abakozi b’Akarere ka Nyaruguru, n’abafatanyabikorwa bako na bo bagiye bari kumwe n’icyiciro bakorana.

Nk’abakora ibijyanye n’ubukungu, na bo ni Intare nk’uko uyu muyobozi yabibasobanuriye mu nama bagiranye mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi k’Ukwakira.

Ati “Intare murabizi nta kintu na kimwe kiyihangara. N’ubwo yaba amavunja, n’ubwo baba abantu bihebye, ntabwo abo babatera ubwoba.”

Abakora imirimo y’ubuyobozi harimo umuyobozi w’akarere, abayobozi b’imirenge na komosiyo y’imiyoborere myiza ya njyanama y’akarere n’iy’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bo ngo ni insamagwe.

Habitegeko ati “Nk’uko urusamagwe rutaririmba ubusamagwe bwarwo ahubwo bukagaragarira mu bikorwa, ni ukuvuga gusimbukira umuhigo, n’abari muri iyi sibo nta magambo, ahubwo ibikorwa.”

Abakozi b’Akarere ka Nyaruguru n’abafatanyabikorwa, bavuga ko aya masibo azatuma babasha kugeza abatuye i Nyaruguru ahifuzwa.

Eric Ndayisaba, umuhuzabikorwa wungirije w’umuryango AMI ati “Gukorera muri ariya masibo bivuga ko icyo abantu biyemeje bagomba kukigeraho. Dufite ubushobozi butandukanye, dushyize hamwe nta na kimwe cyatumanira.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntimugakabye mwebwe banyagiko goro. Murashaka gutesha agaciriro i yakozwe niyo mitwe?

hugo yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka