Biyemeje kuzamura ubumenyi bw’Abenjeniyeri kugira ngo iterambere rirambye rigerweho

Mu gusoza Inama Mpuzamahanga y’Abenjeniyeri, bamwe mu ba Injeniyeri baturutse hirya no hino ku Isi bagaragaje ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho, bisaba kuzamura urwego rw’uburezi, ndetse n’ubufatanye mu nzego zose.

Inama Mpuzamahanga y’Abenjeniyeri ku Isi (Global Engineering Conference – GECO 2024) yabereye mu Rwanda kuva tariki 15 – 18 Ukwakira 2024, ihuzwa n’Inama ngarukamwaka ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’imiryango y’Abenjeniyeri ku Isi.

Abitabiriye iyo nama bagaragaje ko hari intambwe ikeneye guterwa kugira ngo ibihugu bigere ku iterambere rirambye, hibandwa ku gusangira ubumenyi ndetse no gufatanya mu guhangana n’ibibazo bitandukanye bibangamiye uru rwego.

Bagaragaje ko igisubizo gikwiye kuva mu rwego rw’uburezi bufite ireme, ndetse n’umubare w’abagabo n’abakobwa biga ibyerekeranye na Engineering ukazamuka, hanyuma bakegera n’ahakorerwa ibikorwa bitandukanye bakabasha kwimenyereza no kwiyungura ubumenyi.

Umwe mu bitabiriye inama usanzwe mu rwego rw’abikorera, yagize ati “Nanjye rero nk’umwe muri abo babibona, numva ko ari umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abasanzwe bigisha tugahana amakuru agendanye n’uburyo ibyo bigisha biza bisubiza ibibazo sosiyete ifite.”

“Ubufatanye burashoboka kuri twe tumaze igihe, kubera ko ubu tubaha igihe kinini cyo kwimenyereza umwuga (stage). Umwana uri mu wa mbere murandikirana kubera uburyo bw’itumanaho buriho (channels), akadusaba kwimenyereza (stages) tukabimwemerera haba ku nyubako zirimo kubakwa (chantiers), n’ahandi.”

Perezida w'urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, Eng. Gentil Kangaho
Perezida w’urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Eng. Gentil Kangaho

Ubwo basozaga inama yari ibahurije i Kigali, Perezida w’urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko bafite ingamba zo gufasha urubyiruko rurangije amashuri, rugatangira kubyaza umusaruro ubumenyi baba bafite.

Yagize ati “Ni ibintu byiza dushaka no gufatanya n’inzego z’uburezi kugira ngo icyuho kiri hagati y’umukoresha n’umukozi kiveho, kuko usanga abantu barangiza kwiga, wajya mu kazi ugasanga ibyo bize nta bihari. Tubanza kureba rero igikenewe ku isoko, kugira ngo noneho bibe ari byo byigishwa hasi mu mashuri.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Olivier Kabera, agaragaza ko iyi nama yabaye umwanya mwiza wo kongera kureba icyo isi ikeneye binyuze mu bufatanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Olivier Kabera
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Olivier Kabera

Yagize ati “Ubufatanye bwagaragaye hano, ibitekerezo ndetse n’inyunganizi mwagaragaje, bifite imbaraga zo kuzana impinduka zitari izo ku ruhande rumwe, ahubwo impinduka nziza ku Isi.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, na we yagaragaje ko Abenjeniyeri bafite uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ryifuzwa. Yagize ati “Guteza imbere ibikorwa remezo ni inkingi y’ingenzi mu iterambere Isi ya none yifuza. Biramutse rero byizwe neza, bigakorwa neza hahuzwa ibikorwa bigaragara ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho, nta kabuza byageza sosiyete ku iterambere rirambye.”

Yongeyeho ati “Ba injeniyeri bagomba gufata inshingano zo kudakemura ibibazo bya tekiniki gusa ahubwo bagashyiraho uburyo bwuzuye, buzana iterambere rirambye ry’Isi yose. Ubufatanye, guhanga udushya, n’ishoramari rifatika ni ingenzi mu gukemura icyuho kikigaragara mu bikorwa remezo no mu ikoranabuhanga ku Isi.”

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yagaragaje ko Abenjeniyeri bafite uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ryifuzwa
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yagaragaje ko Abenjeniyeri bafite uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ryifuzwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimiye urwego rw’Abenjeniyeri mu Rwanda kuba rwarateguye iyi nama, abayitabiriye bakaganira by’umwihariko ku buryo bwo guhuza uburezi, ibikorwa by’Abenjeniyeri nk’ubwubatsi, ndetse n’iterambere rirambye. Yagize ati “Icyo dukwiye kwibandaho muri iki gihe, tubihuje n’intego z’iterambere rirambye, ni uguharanira uburezi bufite ireme, kandi budaheza kugira ngo ahazaza ha sosiyete zacu n’ubukungu bwacu hazabe heza.”

Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama bazasura bimwe mu bikorwa remezo byabafasha kwigira ku Rwanda, kugira ngo na bo barebe uko babishyira mu bikorwa mu gihe bazaba bageze mu bihugu batuyemo.

U Rwanda kandi rwamurikiye abitabiriye iyo nama imwe mu mishinga minini y’ubwubatsi u Rwanda rwashyizemo ingufu yitezweho kuzana impinduka mu iterambere, irimo Sitade Amahoro yavuguruwe, umushinga w’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Ruzizi III ndetse na Nyabarongo II, umushinga wo gukusanya amazi yanduye agatunganywa, n’iyindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka