Biyemeje kuba umusemburo wo kurwanya ubushomeri mu Rwanda

Urubyiruko rwasoje amasomo ku bijyanye n’akazi kanoze, rwiyemeje kuba umusingi wo kurwanya ubushomeri bihereyeho, bagahera ku mafaranga make bakagenda bakura kugeza babaye ba Rwiyememirimo bakomeye.

Ubwo basozaga amahugurwa ku kazi kanoze mu Karere ka Bugesera bamwe muri uru rubyiruko bavuze ko hari uburyo bitinyagamo bakiyumva ko ntacyo bageraho ariko bamaze gutinyuka ndetse ngo bakaba bazikorera.

Uwitwa Tuyizere Rosette avuga ko yari yaratangiye ubworozi akaza kubihagarika bitewe n’uko atari yakabonye amahugurwa yamufasha kumenya uko yacunga akazi ariko ko noneho amaze gutera imbere.

Yagize ati “Mbere ubucuruzi bwanjye nari narabuvuyemo ndetse ncika intege aya mahugurwa yatumye nongera kwigarurira icyizere, nari mfite amatungo mato ariko nababwira ko ejobundi namaze no kugura inka”.

Mugenzi we Hategekimana Jean Pierre yatangaje ko rimwe na rimwe hari urubyiruko rukora rugahomba kubera ko nta mahugurwa ahari mu buryo bw’imikorere no kumenya kuzigama.

Yagize ati “namenye ko kumenya kuzigama no kumenya gucunga neza ibyo mfite bifasha cyane mu kwihangira akazi, kumenya kwiha intego mu kazi urimo bikagufasha kumenya aho uva n’aho ujya.

Busingye Antony, umuyobozi mukuru w’Akazi Kanoze Access avuga ko uru ari urugendo rwo gufasha urubyiruko mu kwivana mu bukene rukamenya kwishakira akazi no kugategura, abo bakoresha n’abo bakorana.

Ibi ngo byatumye imyumvire ihinduka bamenya ko bifitemo ubushobozi bwo gukora no kwizigamira bakagenda bazamuka gahoro gahoro.

Yagize ati “ubu imyumvire yarahindutse bamwe batangiye kuba abacuruzi ku mafaranga make yabo bwite, hano bahigiye uko bajya mu bibina bakizigamira bakishakamo ubushobozi hari abo twafashije mu kwiga imyuga nibarangiza tuzanabaha ibikoresho”.

Uwari uhagarariye Akarere ka Bugesera ushinzwe Business Development and employment asanga urubyiruko nirubona icyo gukora bizagabanya ubushomeri ariko kandi binabarinde kujya mu ngeso mbi.

Yagize ati “Ibi birerekana isura nziza y’uko urubyiruko ruri guhindura imyumvire, nibaba bafite akazi ntabwo tuzongera kumva inda zitateguwe n’izindi ngeso mbi uretse ko bizanagabanya ubushomeri mu Karere kacu ka Bugesera”.

Abanyeshuri bahawe imyamyabumenyi barenga 390 ariko abamaze guhugurwa muri rusange bakaba barenga 1300.

Uyu mushinga Akazi kanoze Access ukaba ukorera hirya no hino bakaba bafasha urubyiruko rukiri ruto kwiteza imbere biciye mu mahugurwa ndetse no kubafasha mu buryo bufatika mu guhanga umurimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka