Biyemeje ko Kamena irangira bamaze kwesa umuhigo wa mituweli n’uwa Ejo Heza

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahagarariye abandi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, biyemeje ko ku itariki ya 30 z’uku kwezi kwa Kamena 2022, bazaba baramaze kwesa umuhigo wa mituweli n’uwa Ejo Heza.

Biyemeje ko Kamena irangira besheje umuhigo wa mituweli n'uwa Ejo Heza
Biyemeje ko Kamena irangira besheje umuhigo wa mituweli n’uwa Ejo Heza

Uyu mugambi bawufatiye mu nama bagize ku Cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022, bagamije kureba aho bageze mu guharanira ubuzima bwiza bw’abo bahagarariye, no kugira ngo barebere hamwe icyakorwa cyisumbuyeho.

Mu biganiro aba banyamuryango bagiranye, basanze harabayeho kudohoka mu bukangurambaga, aho wasangaga abahagarariye abandi nta gifatika bakora, biturutse ahanini ku kuba Covid 19 yari yarahagaritse guteranira hamwe ku bantu benshi.

Icyakora Emmanuel Nshimiyimana uyobora komite ngenzuzi y’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Huye, avuga ko ubukangurambaga butari bwarahagaze burundu kuko hari n’inama bakoraga, ariko ubutumwa ntibubashe kugera kuri benshi kuko bwacishwaga mu ikoranabihanga.

Agira ati "Ntiwafata abantu bose mu mudugudu ngo bakurikire inama bifashishije ikoranabihanga, kuko bose nta bumenyi baba babifitemo. Ariko ubungubu icyorezo cyacishije make turahamya ko tugiye kumanuka tukagera ku mudugudu."

Mu Murenge wa Huye bageze kuri 80% besa umuhigo wa Ejo Heza naho mituweli y’uyu mwaka uri kurangira yitabiriwe ku rugero rwa 95%. Abamaze kwishyura amafaranga ya Mituweli y’umwaka utaha bo baracyari bakeya cyane, nyamara biyemeje kwesa uyu muhigo mu minsi 18.

Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye na we wari witabiriye iyi nama, yasabye ko inama z’ubukangurambaga ku rwego rw’umudugudu za buri kwezi zashyirwamo imbaraga, kugira ngo zibutse abari mu nshingano, n’ ibyifuzwa bigerweho byose.

Yunzemo ati "Ubundi abantu bagitangira inshingano babanza guhugurwa, ni uko bagera hagati bakagira intege nkeya. Turongera ariko dutegure amahugurwa ku nshingano bafite, tubasigire n’imfashanygisho."

Meya Sebutege yabibukije ko ubukangurambaga bukwiye guhera ku mudugudu kugira ngo babashe kwesa imihigo bahigiye
Meya Sebutege yabibukije ko ubukangurambaga bukwiye guhera ku mudugudu kugira ngo babashe kwesa imihigo bahigiye

Osëe Dusengimana uhagarariye RPF mu Murenge wa Huye, avuga ko mu mudugudu ubukangurambaga bagiye kubukora mu masibo, kandi ko yizeye ko bazagera ku ntego yabo kuko hari amafaranga abaturage bagiye begeranya mu bimina. Igisigaye ni ukuyatanga haba muri Mituweli ndetse no muri Ejo Heza.

Abanyamuryango ba RPF bahagarariye abandi kandi, ngo bagiye gukora ku buryo isuku igaragara hose, cyane cyane mu dusantere tw’ubucuruzi, mu rwego rwo kwitegura abashyitsi bazitabira inama ya CHOGM.

Mu bindi bazakora harimo guhuza imbaraga no kwitanga ndetse no kudatezuka mu rwego rwo kugera no ku yindi mihigo y’umuryango, harimo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, gukemura ibibazo by’abaturage, isuku, isukura n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka