Biyemeje gukoresha ikoranabunga mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) ishami rya Musanze, biyemeje kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuvuguruza abayipfobya. Abo banyeshuri bagamije ko amateka mabi yaranze igihugu atazasubira ukundi.

Hari urubyiruko rwiga muri Kaminuza n'amashuri makuru ruvuga ko rukeneye kumenya byinshi ku mateka y'igihugu
Hari urubyiruko rwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru ruvuga ko rukeneye kumenya byinshi ku mateka y’igihugu

Mu biganiro Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) imaze iminsi igeza ku rubyiruko rwo muri za Kaminuza, amashuri makuru n’amashuri yisumbuye yo hirya no hino mu gihugu, urubyiruko ruyigamo ruri gusobanurirwa amateka ya Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa, n’imbaraga zakoreshejwe mu kuyihagarika.

Ikigamijwe ni ukugira ngo urubyiruko rurusheho gusobanukirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo binarufashe gukumira abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana n’ababiba ingengabitekerezo yayo.

Umuhuzabikorwa wa CNLG mu turere twa Musanze na Burera, Nzabonimana Emmanuel, yagize ati: “Ibi biganiro byagenewe urubyiruko, ku mpamvu z’uko benshi batazi amateka y’igihugu mu buryo bwimbitse, kuko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icya kabiri ni uko benshi mu bahakana Jenoside n’abayipfobya, ubu bari kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwigarurira urubyiruko no kuyobya benshi bababwira amateka agoretse”.

Abanyeshuri bo muri University of Kigali ishami rya Musanze bakanguriwe kuba ku isonga mu guhangana n'abapfobya, abahakana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside
Abanyeshuri bo muri University of Kigali ishami rya Musanze bakanguriwe kuba ku isonga mu guhangana n’abapfobya, abahakana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Yongera ati: “Urubyiruko rero na rwo nk’abantu bifashisha imbuga nkoranyambaga, tutabasobanuriye hakiri kare amateka nyakuri y’Igihugu cyacu, bashobora kwisanga baguye mu mutego wo kuyobywa n’abo bantu batifuriza igihugu ibyiza, bakaba babashora mu mugambi mubi wo kongera kubiba urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Abiga muri University of Kigali ishami rya Musanze, bakurikije ingaruka za Jenoside, n’imbaraga zakoreshejwe mu kongera gusana ibyangijwe na yo, ngo ntibazemerera uwo ari we wese, ushobora kuzisubiza inyuma.

Umuhoza Elice wiga muri iyi Kaminuza yagize ati: “Imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, YouTube n’izindi zitandukanye, tuzibonaho ubutumwa bwinshi buba bwakwirakwijwe n’abashaka kutuyobya, babiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Kandi nyamara tuzi ukuntu Leta zabanje, zayimakaje kugeza ubwo yoretse Abanyarwanda benshi. Igihe kirageze ngo urubyiruko turusheho gukoresha uburyo bwose bushoboka, tuzamure ijwi rivuguruza abagitsimbaraye ku kubiba urwango mu Banyarwanda”.

Abitabiriye ibiganiro ku bubi bw'ingengabitekerezo ya Jenoside batahanye ingamba zo gukoresha ikoranabuhanga mu kuyikumira
Abitabiriye ibiganiro ku bubi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside batahanye ingamba zo gukoresha ikoranabuhanga mu kuyikumira

Mushinzimana Bernard, na we ati: “Dufite amahirwe yo kuba igihugu cyacu cyarakataje mu ikoranabuhanga. Kuri twe nk’urubyiruko biraduha umukoro wo gukoresha iryo koranabuhanga duhashya abavuga amateka y’igihugu cyacu uko atari”.

Dr Leopold Hakizimana, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, avuga ko ari ingenzi kuba urubyiruko rwagira ubumenyi ku mateka y’igihugu, kuko biruha icyerekezo cy’uko rutegura ahazaza.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko urubyiruko rwacu rumenya amateka ya Jenoside, kugira ngo yaba ubu no mu gihe kizaza, bizabafashe kugira icyo bakora, baharanira ko itazongera kubaho ukundi. Biri n’amahire ko ikoranabuhanga riri mu bintu bashyira imbere kandi bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, bityo tukaba twizeye neza ko bazarikoresha mu gusubiza abibaza byinshi ku mateka y’u Rwanda n’abayatekereza ukundi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo ikoranabuhanga rishobora gutsinda Ingengabitekerezo ya genocide.Bisaba guhindura imitekerereze y’abantu,bagahinduka bakaba abantu beza.Ikintu cyonyine cyahindura abantu,nuko bakiga bible,ikabahindura.Urugero,Abakristu nyakuli,nubwo ari bake nkuko Yezu yavuze,nibo batakoze genocide.Kubera ko bize neza bible ikabahindura.Nibo kandi batajya mu busambanyi,batarya ruswa,etc...Abo nibo bazarokoka ku munsi w’imperuka,bagatura muli paradizo.

mazina yanditse ku itariki ya: 22-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka