Biyemeje gufasha ‘Abametisi’ kubona uburenganzira bwabo

Bamwe mu Banyarwanda b’Abametisi (bavutse ku banyamahanga b’uruhu rwera), bavuga ko imibereho mibi y’abana bavuka muri ubu buryo yatumye bashinga imiryango ikora ubuvugizi, ku buryo nabo babona uburenganzira bwabo, harimo kumenya aho ba se baherereye.

Alain Numa na bagenzi be bashinze imiryango irengera Abametisi, yiyemeje no kubashakira ba se
Alain Numa na bagenzi be bashinze imiryango irengera Abametisi, yiyemeje no kubashakira ba se

Uwitwa Pappy Kaspary wavukiye i Burundi, ariko abyawe n’Umunyarwandakazi hamwe n’Umudage wari waragiyeyo, yafashwe n’ikiniga imbere y’Abanyamakuru mu kiganiro yagiranye na bo, gusa arihangana.

Kaspary kuri ubu uba muri Amerika, ababazwa no kubona mu bihugu Abametisi bavukiramo abaturage baho batabemera, ndetse ko Leta y’u Burundi ngo yabanje kutabemera nk’abenegihugu bayo.

Kaspary na mugenzi we Diane Mbarushimana Martin, uvuka ku Munyarwandakazi n’umugabo w’Umufaransa, bashinze Umuryango mpuzamahanga witwa ‘Metis Vision Organisation/MVO’, wo kurengera abavutse ku babyeyi bafite amabara y’uruhu atandukanye.

Baje mu Rwanda mu mwaka ushize basanga Alain Numa, uvuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda hamwe n’umugabo w’Umubiligi, na we yarashinze Umuryango witwa "Association des Metis au Rwanda/AMERWA".

Iyo miryango yombi ubu ikomeje gushakisha abana bitwa Abametisi mu Gihugu no hanze, mu rwego rwo kubakorera ubuvugizi kugira ngo bave mu mibereho mibi, kuko bamwe ngo barimo kwandagara.

Numa agira ati "Abari muri Kigali iyo uganiriye n’ababyeyi babo baguha amateka, akakubwira ko ari Abaturukiya baje bubaka ’Kigali Convention Centre’ cyangwa ari Umushinwa wubakaga umuhanda runaka".

Ati "Hari n’abakubwira ko uwamuteye inda ari Umuhinde wakoraga muri resitora, ari Umwongereza wari waje mu nama kuri Serena..., abari mu ntara bo ntabwo turabafata, bizafata igihe cyo kujya kubareba, kandi ntiwajya kureba umuntu ushonje utamushyiriye agafuka ka kawunga".

Numa avuga ko ababyeyi b’abana b’Abametisi bafite ipfunwe ryo kwitwa ‘indaya butwi’, abana na bo bakitwa ibinyendaro, bigatuma nta muntu ubagirira impuhwe ngo abafashe, hakiyongeraho no kuba abo bana batarigeze babona ba se.

Mu myaka ibiri Numa amaze ashinze Umuryango urengera Abametisi, ngo amaze kubona abana 11 muri Kigali, aho ngo ahita akora ku mushahara we agaha ababyeyi babo igishoro ari na ko aharanira kuzamenya aho ba se baherereye.

Umunyamategeko wa AMERWA, Epimaque Nsabumunyurwa, avuga ko bajya bifashisha za Ambasade mu gushaka umwirondoro wuzuye wa se w’umwana, ariko ko iyo bitabonetse bagana inkiko kugira ngo izo Ambasade zishyire imbaraga mu gushakisha uwo muntu.

Nsabumunyurwa avuga ko mu bana 11 bafite kugeza ubu uwo bikigoranye kubona se ari umwe.

Imiryango AMERWA na MVO itewe impungenge n’uko abanyamahanga baza mu Rwanda mu nama cyangwa mu bikorwa by’iterambere bitandukanye bakomeje kwiyongera, kandi nta gahunda ihari yo gukumira ko babyarana n’abakobwa b’Abanyarwanda.

Iyo miryango yiyemeje gufatanya n’inzego z’ibanze mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama mu mishinga iteza imbere abagore badafite amikoro, aho yo izibanda ku babyaye Abametisi muri gahunda yiswe ‘Zamuka Mugore’.

Mu mishinga bateganya kubafasha guteza imbere harimo uwo gukora amasabune asukika, ndetse n’ibijyanye n’ubucuruzi buciriritse, nk’uko babitangarije abanyamakuru ku wa mbere tariki 6 Werurwe 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka