Biyemeje guca ubuharike kugira ngo barengere abana

Abatuye mu mirenge ya Kivu na Muganza mu karere ka Nyaruguru biyemeje guca ubuharike kugira ngo abana babyara bahabwe uburenganzira bwabo.

Iyi mirenge ni imwe mu mirenge igize Akarere ka Nyaruguru ikunze kuvugwamo abagabo bagira abagore benshi.

Nkundimana nawe yemeza ko gushaka abagore benshi bikurura amakimbirane mu miryango
Nkundimana nawe yemeza ko gushaka abagore benshi bikurura amakimbirane mu miryango

Abatuye muri iyi mirenge bavuga ko basanze kugira abagore benshi bituma umuntu abyara abana benshi bigatuma bamwe mu bana bavutswa uburenganzira bwabo.

Bimwe mu byo aba baturage bavuga ngo ni nko kubyara abana benshi bigatuma batabasha kubona ibibatunga bihagije, ndetse ngo ntibanabashe kwiga uko bikwiye.

Nikuze Seraphine wo mu murenge wa Muganza we anongeraho ko mu gihe umugabo yashatse abagore benshi, abo bagore bakabyara abana benshi bituma ngo iyo abana bakuze batangira kwangana bapfa imitungo, kuko ahanini ngo iba idahagije ugereranije n’umubare w’abakeneye kuyigabana.

Yongeraho ko uretse no gusubiranamo ubwabo ngo hari n’igihe badukira ababyeyi babo bakaba babagirira nabi babaziza iyo mitungo idahagije.

Nikuze avuga ko abana bavukiye mu buharike bavutswa uburenganzira bwabo
Nikuze avuga ko abana bavukiye mu buharike bavutswa uburenganzira bwabo

Agira ati:”Iyo umugabo afite abagore benshi, abo bagore nabo bakabyara, akenshi na kenshi bibyara inzangano muri abo bana ndetse rimwe na rimwe bakadukira se wababyaye bakaba banamuvutsa ubuzima bamuziza ko atabashakiye imitungo ibahagije”.

N’ubwo bamwe mu bagabo batuye muri iyi mirenge bahamya ko batagishaka abagore benshi ariko, hari n’abavuga ko babikora mu ibanga, umugabo agashaka umugore umwe uzwi mu mategeko ariko akagira abandi ku ruhande, bo bagereranya n’inshoreke.

Nireberaho asaba abaturage kubaka ingo zizira ihohoterwa bityo bakarera abana bazagirira akamaro igihugu
Nireberaho asaba abaturage kubaka ingo zizira ihohoterwa bityo bakarera abana bazagirira akamaro igihugu

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Angelique Nireberaho avuga ko kwigisha abagabo guca ubuharike bigomba kujyana no kwigisha abagore n’abakobwa, nabo bakamenya gufata umwanzuro igihe hari umugabo ubasaba ko babana kandi bazi ko afite undi mugore bakamuhakanira.

Uyu muyobozi avuga ko ibi byatuma bubaka ingo zizira ihohoterwa, bityo abana bazivutsemo nabo bakagira uburenganzira bwabo bwuvuye.

Imirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe ariyo Kivu, Muganza, Nyabimata na Ruheru niyo ikunze kuvugwamo ubuharike kurusha iyindi mu karere ka Nyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka