Biyemeje guca akato kagikorerwa abana bafite ubumuga

Komite nshya y’Ihuriro ry’Abana mu Karere ka Ngoma yiyemeje guhangana n’akato gakorerwa abana bafite ubumuga.

Ubwo batoraga kuri wa 03 Ukuboza 2015, abana 84 bagiye biyamamaza ku myanya itandukanye mu guhagararira abana mu Karere ka Ngoma, bose bagiye bagaragaza ko ikibazo cy’ihohoterwa mu bana bafite ubumuga kigihari.

Kabanyana watorewe guhagararira abandi bana mu Karere ka Ngoma avuga ko azakora ubuvugizi imbogamizi mu umwana agihura na zo mu iterambere rye zikavaho.
Kabanyana watorewe guhagararira abandi bana mu Karere ka Ngoma avuga ko azakora ubuvugizi imbogamizi mu umwana agihura na zo mu iterambere rye zikavaho.

Uwimana Esther w’imyaka 12, watorewe nk’uhagarariye Abafite Ubumuga mu Murenge wa Kazo, avuga ko aho yiga mu mashuri abanza bagenzi be bamuha akato batinya kwicarana na we, bavuga ngo yabanduza ubumuga.

Uyu mwana asaba ko hakorwa ubukanguramabaga abana bagasobanurirwa kuko bagifite imyumvire itariyo ku bana bafite ubumuga.

Yagize ati “Ubona baba badutinya ukabona bahora batwitaza bavuga ngo utabanduza ntibabona aho bajya kwivuza ubwo bumuga.”

Ngo hari kandi abana bafite ubumuga bagihohoterwa bavutswa amahirwe yo kwiga, abandi bakabafungirana mu mazu ngo batabasebya.

Kabanyana Melissa, watorewe kuyobora iri huriro mu Karere ka Ngoma, avuga ko ashyize imbere gukorera ubuvugizi abo bana bafite ubumuga ndetse n’uko abana bigishwa indanga gaciro na kirazira kugira ngo abana bakure neza birinda icyabatandukanya kandi bakunda igihugu banagikorera.

Ygize ati “Haracyari ikibazo ku bana bafite ubumuga bavutswa uburenganzira bwo kwiga ndetse n’imvugo zigaragaza ko badafatwa nk’abantu aho usanga umubyeyi avuze ngo afite abana runaka akongeraho ngo na wawundi w’ikimuga.”

Uyu mwana watowe yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bikiri ikibazo mu bana, akavuga ko hamwe n’ibindi bibabazo bihari azagerageza kubigeza ku nzego zisumbuye kugira ngo bikemuke.

Mukamizero Belancilla, ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umurango mu Karere ka Ngoma, yavuze ko mu kwiyamamaza kw’ abo bana bahakuye ishusho ya byinshi mu bibazo bibangamiye abana, asaba ko abatowe wabyitaho bakazabikorera ubuvugizi bigashakirwa umuti.

Komite yatowe igizwe n’abana batandatu barimo n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka