Bitwikiriye ijoro basiba amazina y’abazize Jenoside yanditse ku rwibutso
Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bajya gusiba amazima y’Abatutsi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo mu gihe cya Jenoside. Ayo mazina yari yanditse ku rwibutso ruri ku mugezi wa Nyabarongo mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga.
Abo bantu basibye amazina yose yari kuri urwo rwibutso ariko ntibaramenya abantu bayasibye kuko bahengereye ijoro bakaba ariho bajya kuyasiba; nk’uko bisobanurwa na Vital Nyakayiro, ushinzwe kwibuka no kubika amateka mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Muhanga.
Nyakayiro avuga ko kuba aba bantu bitwikiriye ijoro bakajya kwangiza urwibutso bataramenyekana ari igikorwa gihangayikishije abacitse ku icumu.
Agita ati: “Nka IBUKA duhangayishijwe n’abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bagishaka gutema abarokotse aho kubafasha. Tubona gusiba amazina y’abazize Jenoside ari ikimenyetso cy’ikigero cy’ingengabitekerezo”.
Ubuyobozi bwa IBUKA butangaza ko iki kibazo bamaze kugishyikiriza inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo bakurikirane abakoze ibi bahanwe.
Kugeza ubu hamaze gufatwa abagombaga kurara irondo ku munsi basibiyeho aya mazina kugira ngo bazishyure ibikorwa byo gusubizaho aya mazina ndetse n’uwo bizagaragara ko yagize uruhare muri iki gikorwa ahanirwe ingengabitekerezo ya Jenoside; nk’uko bitangazwa n’ushinzwe kwibuka no kubika amateka mu muryango IBUKA mu karere ka Muhanga.
GerardGITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana ko watanze umwana wawe ngo apfire ibyaha byabari mu isi, tukababarirwa, uzongera umutange ngo apfire abanyarwanda bonyine! INGENGA BITEKEREZO KOKO NYUMA YA 19ans hafi barashaka iki koko ??? Mana babari ubwoko bwawe, utange n’amahoro mubiyagabigari!
ibi birababaje nukuri ubuyobozi bw’Akarere ka MUHANGA NA NGORORERO bashakishe aba bantu nibabura batange ibisobanuro kuko imyaka 18 ntabwo ari ugukina ibi birababaje kandi nk’abarokotse Genocide ntabwo dukeneye udukora mu jisho kuko ibibi twabonye ntabwo byakongeye ibi ni ugusembura abantu kabisa
Abanyamuhanga bose by’umwihariko Ubuyobozi, nibishakemo aba bantu bakoeje kubanduriza izina, ni ah’ubundi byazavugwa ko AKABAYE ICWENDE KATOGA KOKO? Hagize kuba nta rwibutso rufatika ruhari, n’ibihari(IBIMENYETSO)bitangiye gusibanganywa, Murakoze.

ariko Mana koko ingengabitekerezo ya jenoside izava mubanyarwanda ryari koko?Mana watubabariye koko???