Biteganyijwe ko Perezida wa Santrafurika asura u Rwanda kuri uyu wa Kane

Perezida wa Santrafurika, Faustin Archange Touadera, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021 mu ruzinduko rw’akazi.

Muri urwo ruzinduko biteganyijwe ko Perezida Touadera azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, nyuma bakanakurikira isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Urwo ruzinduko ngo ruzaba rugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’ibyo bihugu mu bijyanye n’umutekano ndetse n’urwego rw’abikorera.

Hashize igihe u Rwanda na Santrafurika bigerageza kuzamura urwego rw’imikoranire. Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Santrafurika ,Slyvie Baipo Temon yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho ibihugu byombi byiyemeje gukongera ubufatanye mu bijyanye no gushakira Santrafurika umutekano ndetse no gufasha abaturage bayo kugera ku iterambere rirambye.

U Rwanda ruri mu bihugu byatanze umubare munini w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri Santrafurika, ndetse no muri iki Cyumweru Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangiye kohereza Indi Batayo y’abasirikare 750 biyongera ku basanzweyo mu butumwa bwa LONI bwiswe ’MINUSCA’.

Muri Mata 2021, bamwe mu bagize urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), basuye Santrafurika mu rwego rwo kureba amahirwe y’ishoramari ari yo.

Nyuma abo bashoramari biyemeje gushinga kompanyi nshya aho muri Santrafurika ndetse bashyiraho n’ubuyobozi bwayo, ku ntangiriro bakaba baratangije igishoro cya Miliyoni imwe y’Amadolari ni ukuvuga hafi Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

Abashoramari b’Abanyarwanda bashora imari muri Santrafurika bazoroherezwa mu bijyanye n’ishoramari, basonerwa imisoro ku nyongeragaciro mu gihe cy’imyaka 10 mu gihe bashoye imari yabo mu bice by’icyaro ndetse n’imyaka 3 mu gihe bashoye imari mu mijyi.

Kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir na yo ikorera ingendo zayo muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka