Biteganyijwe ko muri 2024 ubukene bukabije buzaba bugeze kuri 1%

Mu Rwanda umubare w’abafite ubukene bukabije uzagera byibuze munsi ya 1% bitarenze 2024, binyuze muri gahunda z’Igihugu z’uburyo abaturage b’amikoro macye bivana mu bukene mu buryo burambye.

Imyuga iri mu byitezweho kugaba ubukene
Imyuga iri mu byitezweho kugaba ubukene

Ni intego Igihugu cyihaye binyuze mu nama y’Abaminisitiri ya tariki 11 Ugushyingo 2022, aho binyuze mu itangazo ry’iyi nama hafashwe umwanzuro wo kureba uburyo intego Igihugu gifite yo kugabanya ikigero cy’ubukene bukabije, bukagera munsi ya 1% bitarenze umwaka wa 2024.

Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ishingiye ku bushakashatsi bwa gatanu ku buzima n’imibereho y’ingo, igaragaza ko ingo 24.5% ziri mu bukene.

Mu biganiro biheruka guhuza MINALOC, n’abagize urwego rw’abikorera (PSF), gahunda yo gushyigikira abikorera b’amikoro macye yagarutsweho ndetse bagira n’umurongo babiha.

Umuyobozi wa PSF wungirije w’urwego rwa kabiri, Aimable Kimenyi, avuga ko hari ahantu babonye ko bagomba gushyira imbaraga kurusha ahandi, mu rwego rwo kuzamura abafite amikoro macye.

Akomeza agira ati “Uyu munsi n’ikoranabuhanga birashoboka, ni aho hantu mbona tugiye gushyira imbaraga, iyo komite nijyaho igahabwa imbaraga, PSF igahabwa umwanya hari ibintu byinshi twageraho, si ukuvuga ngo bizahita biba 100%, ariko hari ibintu byinshi nka PSF numva twageraho”.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA), Pascal Bizimana Ruganintwari, avuga ko hari ibyo barimo gukora mu mavugurura barimo.

Ati “Ikigambiriwe ni ukugira ngo tugerageze no gukurura abashoramari, tugerageze korohereza abasora, ariko noneho bigamije kuzamura ubukungu bw’Igihugu, ibyo rero nibyo dushaka kurebaho byihuse cyane. Ni ukugira ngo ibipimo by’imisoro, harageze aho tureba ku Isi tugereranyije n’uko ahandi bimeze, tujye ku bipimo byaba ari iby’imisoro yo ku mitungo itimukanwa, turebe no mu misoro yose icyahinduka, turagira ngo twongere abagomba gusora ariko batange n’umusoro ukwiriye”.

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC Samuel Dusabiyumva, avuga ko abikorera bashobora kuba inkingi yo hagati mu kurandura ubukene.

Ati “Tuzakomeza no mu nzego z’ibanze, hari gahunda yo kugira ngo uburyo bwo gukurikirana ibikorwa bugere no ku rwego rw’akarere ndetse n’urw’imirenge, kugira ngo ku nzego zose abantu bahuze amakuru, babashe gukemura ibibazo bishobora kuba bihari, nk’ibyakenera abakozi ariko batababona bitewe n’amahugurwa macye bafite. Byose abantu babihuze tubashe kubonera abaturage akazi byihuse ariko n’abikorera nabo babashe kubona uburyo ibikorwa byabo bitera imbere”.

N’ubwo ingaruka za Covid-19 ndetse n’intambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine byagize ingaruka ku bukungu bw’Isi muri rusange, ariko ubuyobozi bw’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), busanga ubukungu bw’u Rwanda bwarihagazeho ugereranyije n’ahandi muri Afurika, kuko bateganya ko n’ibipimo by’ubukungu bizakomeza kuzamuka ku kigero cya 6.2% muri uyu mwaka, na 7.5% mu mwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka