Bitarenze Werurwe 2021 ibyangijwe n’ibiza bizaba byasanwe - RTDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) kiratangaza ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe umwaka utaha wa 2021 kizaba kimaze gusana ibikorwa remezo by’ibiraro n’imihanda byangijwe n’ibiza by’imvura mu Turere twa Ngororero, Gakenke, Nyabihu na Muhanga.

Amateme n'ibiraro byangijwe n'ibiza byamaze gukorerwa inyigo
Amateme n’ibiraro byangijwe n’ibiza byamaze gukorerwa inyigo

Ni ibikorwa biteganyijwe ko bizatwara asaga miliyali 12 z’amafaranga y’u Rwanda, bikazasanwa ku bufatanye n’Inkeragutabara kandi bigasanwa ku buryo burambye.

Hagati aho abatuye mu bice bisanzwe byibasirwa n’ibiza cyangwa abatuye mu manegeka, barasabwa kwitegura kwimuka aho hantu igihe imvura y’umuhindo yaba itangiye kugwa, kandi abafite amazu bakagerageza kuzirika ibisenge byabo, naho abaturiye ahagiye hangizwa n’ibiza bagakomeza kwita ku miyoboro y’amazi kugira ngo atangiza ahari hamaze gusanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu hamwe mu hangijwe imihanda n’ibiraro bihuza Nyabihu Ngororero, Muhanga na Gakenke, avuga ko muri rusange hari ibyamaze gusanwa by’agateganyo ariko ahangiritse cyane hari gukorerwa inyigo yo kuhasana ku buryo burambye butazongera kwangizwa n’ibiza by’imvura.

Urugero atanga ni nk’ikiraro cya Giciye cyamaze gukorerwa inyigo, aho bari bihaye amezi atandatu yo gukora inyigo yacyo, ubu ikaba yaramaze gukorwa, ikiraro cya Nyamutera, n’igihuza Gakenke na Nyabihu.

Hari kandi umuhanda Mukamira-Ngororero wacitse, na wo ngo ukaba warasuwe kandi hari icyizere cy’uko uzubakwa vuba.

Agira ati “Kugeza ubu hari ibyakozwe ku buryo inzira zose zigendwa nubwo hagendwa mu buryo butarambye, ariko hari icyizere cy’uko ibyakorewe inyigo na byo bizakorwa ku buryo bwihuse”.

Umuhanda Ngororero-Mukamira wangiritse na wo wamaze gukorerwa inyigo yo kuwusana
Umuhanda Ngororero-Mukamira wangiritse na wo wamaze gukorerwa inyigo yo kuwusana

Ati “Mu gihe imvura izaba iguye, twebwe icyo tuzakora ni ukuba twakomeza kubungabunga imihanda n’inkengero zayo kugira ngo twitwararike imiyoboro ishoboka itazangirika, byose kandi bikazanaterwa n’uburemere imvura izaba ifite.

Muhanga ishobora kutoroherwa n’imigenderanire n’Amajyaruguru n’Uburengerazuba

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko ibiraro binini bihuza Muhanga na Nyabihu mu Burengerazuba, na Gakenke mu Majyaruguru byangiritse, ku buryo umuturage ushaka kugana muri ibyo bice bimusaba gukoresha umuhanda munini uva Muhanga-Kigali cyangwa Muhanga-Ngororero.

Nyamara hari ikindi kibazo cy’uko umuhanda Muhanga-Ngororero ujya urengerwa n’amazi ya Nyabarongo igihe cy’imvura, ku buryo nta gikozwe imvura y’umuhindo ishobora kuzajya ihagarika ingendo z’akarere kose kuri uwo muhanda wari usigaye.

Nubwo amazi atuzura iminsi myinshi ariko ashobora kuzura amasaha arenga atanu cyangwa umunsi wose nta modoka itambuka, ariko ngo hakozwe ubuvugizi ku buryo ibiraro byangijwe n’ibiza hizewe ko bizasanwa, Muhanga ikongera kugenderana n’utundi turere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko usibye abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) na RTDA baherutse gusura ahangiritse, nta gihe gishize Umukuru w’Igihugu atangaje ko ikibazo cy’ahangiritse mu misozi miremire irimo na Muhanga hagiye gushakirwa ubushobozi hagakorwa.

Agira ati “Twizeye ko nta kuzarira kuko n’Umukuru w’Igihugu aherutse kubivugaho kandi ibyo yahaye umurongo biba bigiye gukemuka, inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana, inyigo zarakozwe kandi dukomeje gukorana n’izindi nzego ngo byihutishwe”.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA Imena Munyampenda, avuga ko imihanda n’ibiraro bisabwa gusanwa kubera ko byangijwe n’ibiza mu Turere twa Nyabihu, Ngororero, Gakenke na Muhanga byamaze gukorerwa inyigo kandi amafaranga yo kubisana ahari.

Avuga ko ku bufatanye n’inkeragutabara hamaze kwigwa uko RTDA izakorana n’uturere mu mikoreshereze y’ingengo y’imari yateganyijwe, kugira ngo ibyo bikorwa remezo bisanwe ku buryo burambye kandi bigiye kwihutishwa.

Umuhanda Muhanga-Ngororero urengerwa n'amazi na wo uri mu yakorewe inyigo ngo uzamurwe usumbe umwuzure wa Nyabarongo
Umuhanda Muhanga-Ngororero urengerwa n’amazi na wo uri mu yakorewe inyigo ngo uzamurwe usumbe umwuzure wa Nyabarongo

Agira ati “Twamaze gukora inyigo ku biraro bihuza turiya turere n’inyigo mu bice by’imihanda byangiritse na hariya umwuzure wa Nyabarongo urenga umuhanda, byose turageteganya kuba twabikoze bitarenze Werurwe 2021”.

Imvura y’itumba iheruka yaguye muri utwo turere duherereye mu misozi yangije ibikorwa remezo byinshi inahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bakurwa mu byabo ku buryo hari n’abagicumbikiwe mu mashuri no mu baturanyi batarabona aho kuba, ariko amacumbi akaba akomeje kubakwa kugira ngo abasenyewe n’ibiza babone aho kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka