Bitarenze Ukwakira ba Gitifu b’Utugari bamwe bazahabwa smartphones

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu karere ka Kayonza bagiye guhabwa telefoni zigezweho zizwi ku izina rya Smartphones zizabafasha mu kazi.

Bamwe muri bo ngo bakoresha telefoni ziciriritse, zitabafasha gusangira amakuru n’izindi nzego z’ubuyobozi, bigatuma mu gihe bari mu kazi ko hanze y’ibiro batabasha gutanga amwe mu makuru cyane cyane aherekezwa n’amafoto.

Aha bari mu nama yemeje ko ba Gitifu bahabwa Smartphones
Aha bari mu nama yemeje ko ba Gitifu bahabwa Smartphones

Ibyo ngo ni byo byatumye basaba umukuru w’igihugu kubaha telefoni zigezweho nk’uko Murebwayire Agnes uyobora Akagari ka Rukara abivuga.

Ati “Nyakubahwa perezida wa Repubulika ajya kutwemerera telefoni twamugaragarije ko dukoresha telefoni za ‘karasharamye’ mu gihe cyo gutanga amakuru y’ibyo turi gukora hanze y’ibiro bikagorana kubera ko tutabasha kohereza amafoto atwemerera izo telefoni”

Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko izo telefoni abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bazazihabwa bitarenze mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira.

Avuga ko zizaba zifite n’ikoranabuhanga rya interineti ku buryo nibazikoresha neza zizaborohereza kuzuza inshingano za bo neza.

Hari bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari batagira za mudasobwa, ahanini bitewe n’uko aho bakorera hatagera amashanyarazi nk’uko bamwe babibwiye Kigali Today.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Uwamariya Odette
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette

Ibi ngo bibabera imbogamizi cyane cyane iyo bagiye gukora za raporo, ariko ngo bizeye ko nibabona izo telefoni icyo kibazo kizahita gikemuka nk’uko Sebineza Kiyonga uyobora akagari ka Nyagatovu abivuga.

Ati “Ziriya smartphones zizadufasha mu kazi nko mu gihe twagiye gukorana inama n’abaturage, amakuru y’umutekano, za nzu zubakwa mu buryo bunyuranye n’amategeko tuzajya duhita dusangiza izindi nzego z’ubuyobozi amakuru tudatinze”

Sebineza akomeza avuga ko ikoranabuhanga ry’izo telefoni zizorohereza akazi abatagira za mudasobwa kuko bashobora kuzikoreraho raporo, hanyuma bakaba bajya ku murenge cyangwa ku karere bakabafasha gusohora iyo raporo ku mpapuro.

Ikoranabuhanga ni kimwe mu byo leta y’u Rwanda igenda ishyiramo ingufu mu nzego zitandukanye z’imibereho y’Abanyarwanda.

Mu gihe rikoreshejwe neza ritanga umusaruro mu buryo bufatika, ari na yo mpamvu leta igerageza kurigeza ku bayobozi mu nzego zitandukanye.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka