Bitarenze tariki 15 Mutarama 2021 ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu yunganira Kigali bizaba byasohotse – RHA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) kiratangaza ko bitarenze itariki ya 15 Mutarama 2021 ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu yunganira Kigali bizaba byasohotse, kugira ngo byemezwe burundu n’Inama Njyanama z’uturere turimo iyo mijyi.

Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Huye ngo ni cyo cyatindije amakuru bikerereza utundi turere
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye ngo ni cyo cyatindije amakuru bikerereza utundi turere

Ushinzwe imitunganyirize y’imijyi muri (RHA),Vincent Rwigamba, avuga ko hari ibishushanyo mbonera by’iyo mijyi byarangiye mbere, ariko indi mijyi igakererwa gutanga amakuru ngo binononsorwe ari na yo mpamvu habayeho gukererwa kubigeza kuri utwo turere. Icyakora ngo ubu byose byarakemutse.

Avuga ko ubu uturere twose turimo imijyi yunganira Kigali twamaze gutanga amakuru ya nyuma akenewe ngo ibishushanyo mbonera by’iyo mijyi binonosorwe, Akarere ka Huye kakaba ari ko kari katinze gutanga ayo makuru ari na cyo cyadindije utundi turere kuko byari biteganyijwe ko bisohoka bitarenze Ukuboza 2020.

Agira ati “Ntabwo twatanga igishushanyo kimwe n’iyo Akarere kaba karatanze amakuru yako yose. Biteganyijwe ko ibishushanyo mbonera bitangirwa rimwe n’iyo mpamvu hari uturere twagaragaje ko byatinze”.

Yongeraho ati “Nka Muhanga bavuga ko twatinze kubaha igishushanyo mbonera cyabo, kandi cyararangiye. Ntibyari gukunda kuko tugomba kubitangira rimwe. Huye rero yamaze gutanga amakuru yayo ndakeka bitarenze ku wa 15 Mutarama 2021 bizaba byasohotse.”

Mu Karere ka Muhanga hamwe mu hashyizwe umujyi wunganira Kigali bamaze igihe bategereje icyo gishushanyo mbonera kuko bagaragaza ko hari inyungu zabo zidindira kubera ko hari ibikorwa byahagaritswe birimo nk’ubwubatsi no kuvugurura inyubako mu mujyi wa Muhanga.

Hari kandi ahagomba guhangwa imihanda mishya mu mujyi ubutaka bwabo bukaba bwari buri aho badashobora guhabwa ibya ngombwa byo kubaka kandi bakomeje kubusorera, icyakora hakaba n’ahandi hakorerwaga ibikorwa byemejwe by’agateganyo kuko byihutirwaga.

Aho ni nko mu gice cya Gahogo na Ruvumera ahari kuvugururwa hanashyirwa imihanda mishya ya kaburimbo.

Biteganyijwe ko ibyo bishushanyo mbonera nibimara gusohoka aribwo Inama Njyanama z’uturere zizabyemeza hakurikijwe amakuru yatanzwe n’uko RHA yitaye ku kongera amakuru yari akenewe muri ibyo bishushanyo mbonera.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, avuga ko igishushanyo mbonera nikimara kuboneka bizafata iminsi itanu y’akazi ngo icyemeze, noneho gishyikirizwe urwego rw’Intara y’Amajyepfo na rwo rugire icyo rubivugaho hanyuma kibone guhinduka itegeko.

Icyakora birashoboka cyane ko ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira Kigali bizasuzumwa n’Inama Njyanama nshya zizatorwa mu kwezi kwa Werurwe 2021 kuko iziriho ziri kurangiza manda yazo y’imyaka itanu ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese ibishushanyo mbonera bivuguruye by’imijyi yunganira kigali byaba byaramaze gusohoka?

A yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Bjr mutubarize ibi baribavuze aho byaheze kobavugaga ko bitarenze 15/01/2021 no tukaba tugeze mukundi kwezi?

John yanditse ku itariki ya: 11-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka