Bitarenze amezi abiri kasike zujuje ubuziranenge zizaba zakwijwe mu gihugu

Byiringiro Alfred, umujyanama mukuru mu bya tekinike ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, avuga ko bitarenze amezi abiri, kasike zujuje ubuziranenge zizaba zakwijwe mu gihugu hose.

Kasike yujuje ubuziranenge (iburyo), izasimbura izisanzwe zikoreshwa
Kasike yujuje ubuziranenge (iburyo), izasimbura izisanzwe zikoreshwa

Yabivuze mu biganiro bagiranye n’abamotari bo mu Karere ka Huye, ku wa 29 Gicurasi 2025, byari bigamije kubasobanurira iby’izo kasike no kubibutsa ko bakeneye kwitwara neza mu muhanda, bagasigasira ubuzima bwabo n’ubw’abo batwaye.

Yagize ati "Abazitumiza mu mahanga babanje kuzizana n’indege, turazipima. Ubu dutegereje nyinshi zizaza n’ubwato. Bitarenze amezi abiri ziraba zakwiriye mu gihugu hose. Abamotari ariko ntibari bakwiye kuba bakigura izitujuje ubuziranenge."

Eric Kabanda, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, mu ishami rishinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge, avuga ko hafashwe icyemezo cyo gushakisha kasike zujuje ubuziranenge nyuma yo kubona ko izifashishwaga wasangaga zimeneka igihe zituye hasi, zikaba zitaranarindaga abazambaye neza kuko umuntu yagwaga ari kuri moto zikava mu mutwe, ntiziwurimde.

Yagize ati "Twaribajije ngo kuki tutareba uko haboneka izikwiye? Ni muri urwo rwego hashyizweho Laboratwari ireba ubuziranenge bwazo, ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, HPR na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Izizaza noneho zizaba zifite ubuziranenge."

Yunzemo ati "Tuzajya dushyiraho ikirango cya S kigaragaza ko zujuje ubuziranenge. Hari izamaze gutumizwa. Ntabwo twamamaza nk’uko hari ababikeka, kuko tutari abacuruzi. Icyo twebwe twifuza ni izujuje ubuziranenge, ubwoko si bwo tuzareba."

Abamotari bo mu Karere ka Huye bumvise iby’izo ziriya kasike, bavuga ko biteze ko zizaza zinyuranye n’izo bari basanganywe.

Lenata Mushimiyimana ufite imyaka 24 akaba amaze umwaka umwe n’igice mu mwuga w’ubumotari ati "Kasike bazitweretse, uko bazitubwiye numvise ari na nziza. Izo twari dutuye dufite uba wumva ari nini mu mutwe, ku buryo iyo umuntu ayambaye iba inyeganyega. Izo bari kudushishikariza nabonye zizaba zegereye, mu buryo wikubise hasi itapfa kuva mu mutwe byoroshye."

Byiringiro Alfred avuga ko bitarenze amezi abiri kasike zujuje ubuziranenge zizaba zakwijwe mu gihugu hose.
Byiringiro Alfred avuga ko bitarenze amezi abiri kasike zujuje ubuziranenge zizaba zakwijwe mu gihugu hose.

Akomeza agira ati "Ndanakeka ko tuzazikunda birenze uko turi kubitekereza, kuko nta wanga kurinda ubuzima bwe. Igiciro ntiturakimenya. Iyari isanzwe mbere yaguraga ibihumbi 25. Ariko aho havugiwe izujuje ubuziranenge zarabuze ku buryo ziri kugura ibihumbi 40. Turifuza ko inshyashya zitazarenza amafaranga ibihumbi 20."

Idi Jean Pierre Ngiruwonsanga na we ati "Twumva niziza zizadufasha kwirinda kubera ko izo dusanzwe twifashisha zirekura iyo zimaze gusaza. Abazifite b’i Kigali batubwiye ko umuntu atanabasha kuzinjizamo telefone ngo ayivugireho atwaye nk’uko abamotari bajya babigenza. Ibi na byo bizarinda impanuka kubera ko hari abazigiraga bivuye ku kurangarira kuri telefone."

Ku bijyanye n’icyifuzo cy’uko ziriya kasike zitazarenza ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, Kabanda avuga ko igiciro cyazo kizaturuka ku bacuruzi, ariko ko Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda na yo izabikurikirana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka