Bitarenze 2016 isakaro rya Asbestos riraba ryacitse
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire buravuga ko hamaze gufatwa ingamba z’uko umwaka wa 2016 uzarangira isakaro rya Asbestos ritakigaragara mu Rwanda.
Byavuzwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 29 Nzeri 2015 mu Karere ka Ruhango, igahuza ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’abakozi b’Akarere bakora mu nzego zitandukanye.

Iyi nama yibanze ku kugaragaza ububi bw’iri sakaro rya Asbestos, ndetse n’ingamba zamaze gufatwa kugira ngo umwaka wa 2016 uzarangirane no kuzica burundu mu Rwanda.
Rubibi Pasteur, umugenzuzi w’umushinga wo guca Asbestos mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko usanga muri iri sakaro habamo utudodo duto tutagaragara abantu bari aho risakaje bagahumeka umwuka watwo, bityo bikabatera indwara zituruka mu myanya y’ubuhumekero.
Iri sakaro kandi, ngo ritera izindi ndwara zitandukanye zirimo na kanseri, akaba ari yo mpamvu Leta yahagurukiye kurica burundu, kugira ngo ridakomeza kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.
Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Ubukungu, Twagirimana Epimaque, avuga ko bari bafite gahunda yo kuba baciye iri sakaro bitarenze umwaka wa 2012, ariko ntibyabakundira kubera ikibazo bahuye na cyo cy’Abahiyimana.

Ati “Abahayimana bafite iri sakaro ku kigero cya 80% mu karere kacu, inyubako za Leta zari zishakajwe iri sakaro, twamaze kurikuraho. Abihayimana batubwiye ko bahuye n’imbogamizi y’ubushobozi kuko byabasabaga amafaranga menshi”.
Uyu muyobozi ariko, akavuga ko ubu bamaze gushyiraho itsinda rigomba gukurikirana iki kibazo, ku buryo umwaka utaha wa 2016, kizaba cyakemutse.
Ibarura ryakozwe muri 2012, ryagaragajeko iri sakaro mu Rwanda ringana na meterokare Miliyoni, kugeze ubu izingana na 45% zikaba zimaze gusamburwa, izasumbuwe zikaba zitabwa mu byobo byabugenewe.
Kugeza ubu, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire kimaze guhugura abantu igihumbi bagomba kwifashishwa mu gusambura isakaro rya Asbestos.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|